"Nkuko ntawibutsa undi kuryama, ntawe ukwiye kukwibutsa isuku’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2016 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba yibukije abatuye Akarere ka Nyarugenge kugira isuku umuco mu buzima bwa buri munsi, aho kuyikora ku munsi w’Umuganda gusa.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga mu karere ka Nyarugenge cyabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagali ka Kiyovu.

Ashimangira isuku nk’umuco Abanyarwanda bakwiye kugira, Minisitiri Musafiri yagize ati ”Umuganda ni igikorwa gishyigikira isuku, isuku ni umuco, isuku ni imibereho yacu ya buri munsi, isuku ntabwo tugomba kuyishakira mu gikorwa cy’umuganda kiba rimwe mu kwezi gusa, yego na byo ni ngombwa ariko ni wa muco dukwiye kubakiraho no gukora mu migenzereze yacu ya buri munsi.”

Minisitiri Musafiri yakomeje agira ati ”Isuku ikwiye kurenga aho dutuye n’ibidukikije ikagaragara no ku mibiri yacu cyane cyane ku mashuri mu bana bacu, nkuko ntawibutsa undi kuryama no gufungura ntawe ukwiye kubibutsa kugira isuku”.

Yasabye kandi abaturage b’akarere ka Nyarugenge gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), birinda icyatuma batabona ubuvuzi uko bikwiye igihe barwaye.

Muri uyu muganda kandi, hagaragaye abashyitsi baturutse mu gihugu cy’ u Bwongereza bagaragaje ubwitange n’urukundo bafitiye u Rwanda.

Adrian Veale, umwe muri bo yagize ati ”Nkunda u Rwanda kandi nkunda kuza mu gikorwa cy’umuganda buri mwaka hano mu Rwanda, ubu ni ubwa kane nje mu Rwanda mu gikorwa nk’iki. Ni igikorwa cyiza cyane gihuza abantu bakungurana ibitekerezo byubaka igihugu.”

Uyu muganda wari witabiriwe n’abaturage bagera ku 2500 muri rusange biganjemo urubyiruko.

Temarigwe Abdallah (ufashe isuka) hamwe n'urubyiruko mu muganda
Urubyiruko rwo mu Bwongereza rwishimiye gufatanya n'Abanyarwanda mu muganda
Benshi mu bitabiriye ni urubyiruko
Minisitiri Musafiri yasabye abaturage kugira isuku igihe cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza