Kwamamaza

Nkombo: Abarwayi b’indembe mu ihurizo rikomeye ryo kugera ku bitaro

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 13:43' na Thamimu Hakizimana


Abatuye mu kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu baravuga ko bagorwa cyane no kugera ku bitaro bya Gihundwe iyo bibaye ngombwa ko boherezwayo bitewe n’uko bagoswe n’amazi.

Nkombo ni ikirwa giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, gituwe n’abaturage 17,836 ku buso bwa metero kare 29,7 aho izigera ku icyenda zigizwe n’amazi gusa.

Kubera imiterere y’iki kirwa, usanga ubuzima bwaho nabwo bwihariye. Kugira ngo umurwayi warembye agezweku bitaro by’Akarere ka Rusizi biherereye I Gihundwe bakora urugendo rurerure ku buryo hari n’abarugiriramo ingaruka mbi zirimo kubyarira mu nzira no gupfiramo.

Iyo umurwayi yarembye kugira ngo agezwe ku Bitaro by’Akarere bisaba kwitabaza abasore b’ibibagango bakamutwara mu ngombyi cyangwa kuri ‘blancard’ y’ikigo nderabuzima cyo ku Nkombo, ndetse na muganga wamuvuraga abari inyuma.

Nyiramiruho Venantie w’imyaka 65 utuye mu Mudugudu Mbuga mu Kagari ka Kamagimbo muri uyu murenge wa Nkombo yagize ati “ Ubuse nawe ntubibona mwana wa! Ni uku tubayeho nyine kugera ku bitaro by’i Gihundwe biratugora cyane, kuko bidusaba gukora ingendo ndende kandi mu ngobyi.”

Nyirabwimana Justine utuye mu Mudugudu wa Kabuye Akagari ka Kamagimbo we yagize ati “ Nyine abarwayi b’indembe bo ku Nkombo bagorwa cyane no kugera ku Bitaro bikuru by’Akarere kubera ko bakora urugendo rutari ruto rusaba gufata ingobyi n’ubwato kugera aho bagafatira imodoka iyo bageze ku nkombe z’ikiyaga mu murenge wa Gihundwe.”

Yakomeje avuga ko hari n’abagore babyarira mu nzira bataragera ku bitaro by’Akarere ndetse hari n’abarwayi bapfira mu nzira kubera ko ari kure.

Bakodesha ingobyi zibageza ku nkombe z’ikiyaga

Abaturage bo ku Nkombo bemeza ko iyo ingobyi zigendanye n’igihe zo ku Kigo Nderabuzima cyabo zibaye nke bakodesha ingobyi za gakondo amafaranga 500 cyangwa 1000, ku buryo utayafite bimugora cyane kugera ku bitaro by’Akarere by’i Gihundwe.

Bemeza ko ingobyi cyangwa se ’blancard’ z’ikigo Nderabuzima cya Nkombo ari nke ugereranije n’abarwayi baba bazikeneye, ku buryo bifuza ko zakongerwa mu rwego rwo kubarinda gukomeza kuriha ababageza ku nkombe z’ikiyagango mbere y’uko bafata imodoka.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi, Gatera Egide, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi ariko butari buzi neza ko hari abantu bajya babura uko bagera ku bitaro by’Akarere bya Gihundwe.

Yagize ati “ Ntabwo twari tubizi ariko ubwo tubimenye tugiye gukora ubukangurambaga kugira ngo twongere ingobyi zo mu kigo nderabuzima cyo ku Nkombo cyane cyane ko nta n’imodoka igera muri kiriya Kirwa.”

Abahetse umurwayi bategereje ubwato bubambutsa
Abarwayi b'indembe bo ku Nkombo batwarwa mu ngobyi bagiye ku bitaro, umuforomo(kazi) akabaherekeza
Nyiramiruho Venantie agejejwe ku nkombe y'ikiyaga ategereje ubwato bumugeza ku bitaro bya Gihundwe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved