Nkeka ko Uganda izi igihombo byateza - Perezida Kagame avuga ku ntambara na Uganda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Kamena 2019 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko atabona ko u Rwanda n’u Uganda bishobora kujya mu ntambara kubera ubwumvikane buke bumaze iminsi, cyane ko Uganda izi igihombo byateza.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ ari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Cyagarutse ku rugendo rwe muri manda ye nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), agatotsi mu mubano wa Uganda n’ubucuti bwihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro, Umukuru w’igihugu yavuze ko ukutumvikana uko ari ko kose hagati y’u Rwanda na Uganda, kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi ari nayo mpamvu nk’u Rwanda, rudashyigikiye ko hakomeza kubaho ibintu bitanya ibihugu byombi.

Gusa nanone yagaragaje ko muri politiki ukutumvikana kwa hato na hato gukunze kugaragara.

Ati “Muri Politiki, duhora tubona ibi bintu mu bice byose by’Isi. Twagize umubano mwiza mu myaka myinshi. Ukutumvikana kuraza kukongera kukarangira. Turizera ko umunsi umwe ibi twabirenga burundu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri iyi minsi Uganda yakunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha imitwe yitwaje intwaro ishaka kugirira nabi u Rwanda ibarizwa muri Uganda.

Ibyo Umukuru w’Igihugu yavuze bishingiye kuba hashize igihe havugwa imikoranire y’imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR na RNC, aho abayobozi bayo bahawe icyicaro muri Uganda.

Ati “Twabonye Uganda igira uruhare mu gufasha imitwe yitwaje intwaro iturwanya kuko itekereza ko tudaharanira inyungu zayo. Ntibishimira ko u Rwanda rufite Guverinoma yigenga kandi bifuza ko u Rwanda rubacira bugufi, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje avuga ko hari abanyarwanda amagana bafungiwe muri Uganda n’ubu bamwe bakiri muri gereza. Mu minsi ishize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko hari abanyarwanda barenga 980 birukanwe muri Uganda nyuma yo kumara igihe kinini bafunzwe bazira ubusa.

Ati “Uganda ikomeza kuvuga inkuru zitandukanye, bavuga ko aba bantu bariyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ari intasi…kandi twagaragaje iki kibazo kuko twakusanyije amakuru yose agendanye nacyo hanyuma bakavuga bati ni gute mwamenye aya makuru yose?”

“Ngo ni ukubera ko mwebwe (Guverinoma y’u Rwanda) mufite abantu hano (muri Uganda) kandi bakavuga (abayobozi ba Uganda) ngo abo bantu baraturwanya. Ariko guta muri yombi byakozwe nta kuvangura, bataye muri yombi abagore, abagabo, abakiri bato, hari n’abanyeshuri bakuye ku mashuri.”

Yakomeje avuga ko uburemere bw’iki kibazo bwatumye u Rwanda ruburira abaturage barwo ko badakwiye gukomeza kugenda muri Uganda.

Ati “Abantu 200 batawe muri yombi, bananiwe no kugeza mu nkiko n’umwe. Ibyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo. Ni byo byatumye tubwira abaturage kutajya muri Uganda.”

Ku ya 1 Werurwe 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’amagana birukanwe ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora kubwira Uganda icyo gukora, ndetse ko nta n’intambara ishoboka hagati y’ibihugu byombi kuko iteza ibihombo byinshi.

Ati “Ntabwo dushobora kubwira Uganda icyo gukora. Twarabasabye, twarabinginze, twaranababwiye tuti niba mufite abantu muri gereza bakoze ibyaha, mubageze imbere y’inkiko, ntimubagumishe muri gereza.”

“Abantu baraza bakatubwira ko bari bamaze muri gereza amezi icyenda cyangwa umwaka, bazira ubusa. Ariko twaratuje. Abantu batinya intambara hagati yacu. Ntabwo mbona biba kuko Uganda izi neza ingaruka zabyo. Ntabwo dushaka kunyura muri iyo nzira kuko buri wese hari icyo yatakaza.”

Ingabo z’u Rwanda ziheruka kurwana n’iza Uganda mu myaka 20 ishize mu ntambara yamaze iminsi itandatu i Kisangani.

Iyo mirwano yatangiye ku wa 05 kugera ku wa 10 Kamena 2000, Ingabo z’u Rwanda zitsinda iza Uganda ndetse bivugwa ko hapfuye abasirikare ba Uganda bagera ku bihumbi bibiri, ni ukuvuga nibura batayo eshatu.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique mu mpera za Werurwe yabajijwe kuri iyi ntambara maze asubiza ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri.”

Muri iki kiganiro na TAZ, Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora kwihanganira umuntu uhungabanya umutekano warwo ari ku butaka bwarwo.

Asubiza ikibazo cyari kigendanye n’amagambo yigeze kuvuga ko uzagerageza kurwanya u Rwanda, azahura n’ingaruka zikomeye yagize ati “Yego, niba urenze umupaka. Wakora ibyo ushaka byose ku butaka bwawe, nko guta muri yombi abantu. Ariko nibambuka umupaka wacu bakagerageza kugira ibyo bakorera ku butaka bwacu ibyo ni ibyo navugaga.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kwihanganira umuntu uwo ariwe wese uruhungabanyiriza umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza