Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Nyamulinda yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 418 atorewe gusimbura Monique Mukaruriza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.
Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yabwiye IGIHE ko bateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata, basuzuma ubwegure bwa Nyamulinda bafata icyemezo cyo kwemera ubusabe bwe.
Yagize ati "Yatubwiye ko ku mpamvu ze bwite yumvaga yahisemo guhagarika akazi."
Yakomeje avuga ko itegeko riteganya ko mu minsi 90 aribwo hatorwa umuyobozi mushya ariko ngo ntibizatwara iki gihe cyose kuko Umujyi wa Kigali ukeneye umuyobozi cyane.
Nyamulinda wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatowe ku wa 17 Gashyantare 2017 agize amajwi 161 atsinda Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35.
Umujyi wa Kigali umaze kuyoborwa n’abayobozi umunani kuva mu 1994 , muri abo bose batatu (Théoneste Mutsindashyaka, Dr Aissa Kirabo Kakira na Ndayisaba Fidèle) nibo bawuyoboye imyaka myinshi (itanu buri umwe).
Babiri baheruka (Mukaruriza Monique na Pascal Nyamurinda) bombi bayoboye umwaka umwe n’amezi make. Ni mu gihe Rose Kabuye yawuyoboye imyaka itatu, Protais Musoni ayobora imyaka ibiri ingana n’iya Marc Kabandana.

TANGA IGITEKEREZO