Kwamamaza

Niyonkuru wari waratorotse gereza yafatiwe Iwawa

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 20:57' na Ezechiel Mbananabo


Umugororwa witwa Niyonkuru Barthelemy Alias Nizo wari waratorotse gereza ya Nyarugenge[1930] umwaka ushize, yafatiwe Iwawa aho yagororerwaga hamwe n’inzererezi zahajyanwe.

Niyonkuru yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016 n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS),biciye ku makuru rwahawe n’abaturage nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), CIP Sengabo Hilary yabitangarije IGIHE.

Sengabo yavuze ko bamugaruye muri Gereza ya Nyarugenge ngo arangize igihano yari yarakatiwe.

Uyu mugororwa yatorotse gereza afungiye gusambanya umwana,yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu 2014 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Sengabo yavuze ko umugororwa utorotse gereza akongera gufatwa agezwa imbere y’urukiko agakatirwa igihano cyo gufungwa amezi atandatu yiyongera ku gihano yari yarahawe iyo yakatiwe.

Abaye uwa gatatu ufashwe kuva muri Kamena uyu mwaka nyuma y’uwitwa Hitayezu Védaste wafatiwe i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 23 Kamena na we wari watorotse gereza ya Nyarugenge, ndetse n’uwitwa Iyarwema JMV wari watorotse gereza ya Gasabo wafashwe tariki ya 13 Nyakanga uyu mwaka.

Niyonkuru Barthelemy wari waratorotse gereza yafatiwe Iwawa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved