00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NISR yasobanujwe iby’imanza yatsinzwemo n’abakozi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, yasabye ibisobanuro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, ku gusesagura umutungo no kutubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byakigaragajwemo muri raporo iheruka.

Hari ku wa 27 Nzeri 2021 ubwo PAC yasubukuraga ibikorwa imazemo iminsi byo kwaka ibisobanuro ibigo n’inzego bya Leta byagaragajwemo ibyuho mu micungire y’imari muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru ya 2019/20.

Ubusesenguzi bwa PAC ku byagaragajwe n’iyo raporo mu mikorere ya NISR, bwashimangiye ko icyo kigo kitubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abadepite babajije ubuyobozi bwa NISR impamvu butubahiriza izo nama, busobanura ko izagaragaye ko zitubahirijwe ari ebyiri.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murangwa Yusuf, yagize ati “Ikibazo cya mbere kijyanye n’umusoro w’ibihumbi 144 Frw twabaze nabi. Twegereye RRA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro] yamaze no kudusubiza. Yatubwiye ko ayo mafaranga twayarengeje koko inatwemerera ko tuyisubiza. Twamaze kubikora icyo cyararangiye.”

“Icya kabiri ni icy’umukozi twishyuriye kwiga PhD wagombaga kudukorera bitewe n’amasezerano twari dufitanye nawe ariko akaba yararangije kwiga ntiyadukorera arasezera […] Twamureze mu nkiko dufatanyije na MINIJUST, hanzurwa ko agomba kugarura ayo mafaranga, kandi azatangira kuyazana mu Ukwakira 2021.”

Murangwa yavuze ko uwo mukozi yishyuriwe hafi 66.000 by’amayero n’andi yishyurwaga nk’umushahara. Yategetswe kuzayasubiza mu myaka itanu ahereye mu Ukwakira uyu mwaka.

Hanagarutswe ku rubanza NISR yatsinzwemo na rwiyemezamirimo igatakarizamo miliyoni 7 Frw.

Murangwa yasobanuye ko rwiyemezamirimo yari yahawe amasezerano yo gushyira amatara mu nyubako NISR ikoreramo, ariko hakaba hari ibyagombaga kwitabwaho (specifications) mu gihe cyo kuyashyiramo nk’uko byari byemeranyijweho.

Mu gushyiramo ayo matara ntiyabyubahirije bituma uwakoraga ubugenzuzi yanga kubyemeza,uwahawe amasezerano nawe yanga kuyakuramo.

Yakomeje ati “Atayakuyemo, natwe icyo gihe twabuze uko tumwishyura kuko ntiyari yarubahirije ibisabwa. Yagiye kuturega ariko mu by’ukuri impamvu tutamwishyuye ntiyari yubahirije ibisabwa kandi n’umugenzuzi yari yaranze kubyemeza.”

Abadepite bamubajije impamvu NISR yatsinzwe urubanza kandi avuga ko yubahirije amategeko, asubiza agira ati “Amatara yarakoraga, akora imyaka myinshi. Tumusaba ko ayakuramo ntiyayakuramo kandi amategeko avuga ko uwayashyizemo ari we ugomba kuyakuramo.”

Ayo matara yagumyemo amara igihe kirekire akora, bituma uwayashyizemo atsinda NISR yishyurwa miliyoni 7 Frw.

Ikindi kibazo PAC yasabye NISR gutangira ibisobanuro ni icyo gusesagura umutungo binyuze mu gusesa amasezerano y’abakozi babiri akazi bahawe katarangiye, bigatuma umugenzuzi w’abakozi ategeka ko bishyurwa arenga miliyoni 2 Frw.

Murangwa yavuze ko abo bakozi ari abo mu by’ubuhinzi bari barahawe amasezerano y’umwaka umwe ariko hakaza guhindurwa uburyo abakozi bakora bigatuma hatoranywa abandi bashya.

Ati “Muri uko gutoranya abandi bashya, byadusabye ko duhagarika abari bafite amasezerano ya mbere yari asigaje iminsi irindwi kugira ngo irangire. Aho ni ho hagaragaye ikosa kuko abakozi bamwe muri bo [babiri gusa] ni bo bagaragaje ibibazo kandi impamvu babigaragaje ni uko bari batsinzwe mu gutoranya bundi bushya.”

“Hanyuma habaho inama y’uko byakemurwa mu buryo bwumvikanyweho kugira ngo bitajya mu manza. Umugenzuzi yakoze isuzuma adusaba ko tubishyura umushahara w’ukwezi kumwe kugira ngo icyo kibazo kirangire.”

PAC yagaragaje ko byashyizwemo uburangare kuko guhindura imikorere ntibyagombaga gutuma amasezerano atabanza kurangizwa.

Yasabye NISR kurushaho kwita ku masezerano bakora n’uko bayubahiriza hirindwa ibihombo ndetse ikarushaho kubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

NISR yasobanujwe iby’urubanza yatsinzwemo ikishyura miliyoni 7 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .