Nimpura na Muhammad akambaza impamvu ntamukurikiye, nzamubwira ko uwamutumye yaduteye urujijo- Bamporiki

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Kanama 2019 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda ibintu birutandukanya mu gihe nta ruhare rwagize mu kugira ngo bibe uko biri.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko kuri uyu wa Gatatu muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Hari mu biganiro byiswe ‘MeetThePresident’ aho urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwo mu Rwanda no mu mahanga rwahuriye hamwe kugira ngo ruganire na Perezida Kagame.

Ibi biganiro byahawe insanganyamatsiko yitwa ‘Igihango cy’Urungano’ byitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo rwakereye kuganira na Perezida Kagame.

Intego y’ibi biganiro ni ukuganiriza urubyiruko ku cyerekezo cy’u Rwanda mu myaka 25 iri imbere hafatiwe kuri ‘Vision 2050’ , kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rikomeza kwiyongera.

Bamporiki yatangiye ikiganiro cye agaruka ku buryo mu minsi ishize yagiye gusabira umugeni umusore w’umukirisitu ariko ko mu muryango yasabagamo bari Abayisilamu.

Byamusabye kwisunga umwe mu bantu basengera mu idini ya Islam, amugira inama y’uko yakwitwara, asoma Quran n’ibindi bitabo bivuga ku Ntumwa y’Imana Muhammad kugira ngo ataza gusobanya n’abandi mu myemerere.’’

Bamporiki yavuze ko u Rwanda rwagize ikibazo gikomeye, rukagirwa ingaruzwamuheto igihe kinini, ariko ubu abantu batumye rwongera kugaruka bakwigirwaho ikintu cy’ingenzi

Yakomeje avuga ko ubwo yavaga gusaba, muri ADEPR aho asengera, bamuhamagaye bamusaba kujya kwisobanura kuko yari yakoze amahano agasabira Muhammad umugisha.

Mu kwisobanura, yavuze yagize ati “nti ariko namusabiye umugisha ariko sinabwiye Imana ku ngufu ngo iwumuhe, ahubwo nibona atawukwiye imwihorere ntiwumuhe, nibona awukwiye iwumuhe.”

Bamporiki yavuze ko impamvu yabwiye abari muri iki cyumba iby’iyo nkuru, ari uko usanga abanyarwanda bari ahantu hamwe ku ntumbero imwe, ariko batandukana bagasubira mu bibatanya.

Ati “ Rimwe usanga turi abantu ibihumbi bitatu ariko twasohoka twahura n’andi mateka y’ibihe bitandukanye tugatangira gusubira mu twacu, ugasanga ntabwo turi umwe.”

Yavuze ko iyo ariyo mpamvu ADEPR abereye umuyoboke yamuhamagaye imusaba ibisobanuro ariko uko ayo madini yombi adafite imyemerere imwe.

Ati “Impamvu aba benedata bampamagaye ni uko nyine bavuga bati ndi mwene se ariko si ndi mwene se w’aba bantu nagiye gusabira. Igisubizo natanze ntabwo nzi ko abantu bashobora kugikunda ariko naravuze ngo nindamuka mpuye na Muhammad ubuzima bwanjye bwo mu Isi bwarangiye, akambaza impamvu ntamukurikiye nzamubwira ko uwadutumye ariwe waduteye urujijo kuko yabatumye ari babiri atuma Yezu na Muhammad.”

Yakomeje agira ati “Inshingano zanjye ni ukubaha Muhammad nk’intumwa y’Imana kuko sinakwemera intumwa yo mu 2017 ngo mpakane iyabayeho kera na ba sogokuruza batarabaho.”

Nyuma y’icyo gisubizo, ngo ibisigaye Imana niyo izabisobanura ubwayo kuko “bose barayiyitirira, niba narayobotse utari uwayo, izabimbabarira.”

Aha niho yahereye asaba urubyiruko kwirinda ibintu birutanya, kandi rutanagizemo uruhare, ahubwo hagaranira kwishyira hamwe bagambiriye icyiza.

Ati “Nk’abakiri bato ntidukwiye kuguma muri ayo macakubiri tutatangiye […] twese turi bene Imana, ni ibintu byoroshye kubyumva.”

Bamporiki yavuze ko u Rwanda rwagize ikibazo gikomeye, rukagirwa ingaruzwamuheto igihe kinini, ariko ubu abantu batumye rwongera kugaruka bakwigirwaho ikintu cy’ingenzi kuko biyise abadahemuka, abantu bazanambira u Rwanda; asaba urubyiruko kureba nabo aho babera u Rwanda Abadahemuka.

Yakomeje avuga ko Inkotanyi zakwigirwaho n’urubyiruko kuba abantu badaheranwa n’ibibazo, bakishyiramo umutima wo kuvuga ngo ntabwo nzatsindwa ukundi.

Bamporiki yatangiye ikiganiro cye agaruka ku buryo mu minsi ishize yagiye gusabira umugeni umusore w’umukirisitu ariko ko mu muryango yasabagamo bari Abayisilamu.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza