Niba nta mugore ugikubitwa kuki mwarimu yakubita umunyeshuri- REB

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, yatangaje ko abarimu bakwiye gushyira imbere uburere n’uburezi bakirinda gukubita abanyeshuri ngo kuko n’abagore batagikubitwa.

Bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, bavuga ko inzego zishinzwe uburezi zibasuzuguza abanyeshuri ngo kuko ntawe bemerewe kunyuzaho akanyafu.

Umwe mu barimu mu ishuri ribanza rya Gitega mu Karere Nyarugenge yabwiye IGIHE ati “Umwana aza mu ishuri agakora amakosa ukamureba ukamwihorere kubera ko wibeshye ukamuhana umunyuzaho akanyafu wakwirukanwa.’’

Undi mwarimu wigisha mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata we yagize ati “Abanyeshuri nsigaye mbona barusha agaciro abarimu, wibeshye ukamunyuzaho akanyafu yakoze amakosa wahura n’ibibazo.”

N’ubwo aba barimu bavuga ibi ariko, mu bice bitandukanye by’Igihugu haracyumvikana abarimu bahanisha abanyeshuri ibihano bibabaza umubiri, rimwe na rimwe bikabaviramo no kujyanwa mu bitaro.

Muri Gicurasi uyu mwaka, abarimu babiri bo mu Kigo cya TTC Bicumbi batawe muri yombi bakekwaho gukubita abanyeshuri 21 bari bagiye kureba umupira bagateza urusaku bishimira intsinzi ya Real Madrid.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) Dr Ndayambaje Irenée, yabwiye IGIHE ko abarimu bakwiye gushyira imbere uburezi n’uburere.

Ati “Kera mu myumvire ya bamwe mu bagabo gukubita umugore byafatwaga nk’ibintu bisanzwe, abagore nabo bakabyakira batyo. Kuri ubu gukubita ni icyaha gihanwa n’amategeko. Niba umugore atagikubitwa kuki mwarimu yakubita umunyeshuri? […] Abarimu bagomba gushyira imbere uburezi n’uburere buhamye.’’

Yarakomeje ati “Ibihano mu mashuri biratangwa, ariko hari ibihano bitagitangwa kubera ko bitemewe mu mashuri. Ibyo kujya hariya ugakubita abana, ibyo ntabwo bigikorwa mu mashuri.’’

Yakomeje avuga ko kuri ubu ibihano abanyeshuri bahabwa bidashyirwaho na Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho, ahubwo ngo bo batanga imirongo migari hanyuma buri kigo cy’amashuri binyuze mu nama rusange, muri komite y’ababyeyi no mu buyobozi bwite bw’ishuri bagatanga ibihano bijyanye n’ikosa umunyeshuri yakoze.

Dr Ndayambaje yarakomeje ati “Tureba impande zose kuko natwe ntabwo tubereyeho gushyigikira umuco wo kudahana cyangwa gushyigikira abantu bigira indakoreka.”

“Tugamije kurengera inyungu z’uburezi, abarezi n’abanyeshuri, icyo dushyize imbere ni ukwigisha no kurera, hanyuma guhana bikaza nyuma.’’

Mu rwego rwo kurushaho guha abana b’abanyarwanda uburere, Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko ngo hashyizweho Itorero ry’abanyeshuri, aho bigishwa indangagaciro na kirazira, abarimu nabo bakaba basabwa gukomeza kubatoza umuco n’ikinyabupfura.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza