Ni ubwa mbere u Bufaransa bwemeye uruhare muri Jenoside- Senateri Uwizeyimana kuri ‘Raporo Duclert’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Mata 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko akaba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode, yavuze raporo iherutse kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ikomeye iganisha ku kuba ibihugu byombi byakumva kimwe ibyabaye mu gihugu.

Ni ibyasohotse muri Raporo y’Abashakashatsi mu mateka 14, ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, izwi nka ‘Raporo ya Komisiyo Duclert’ [kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert,] yamurikiwe Perezida Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

Raporo Duclert igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” ndetse bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Senateri Uwizeyimana, Umwanditsi Mukagasana Yolande ndetse n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro bagaragaje ko iyi raporo igaragaza intambwe nziza y’u Bufaransa ku kwemera uruhare bwagize muri Jenoside.

Senateri Uwizeyimana yagize ati “Navuga ngo ni intambwe itewe kuko ni bwo bwa mbere u Bufaransa nka leta bwemeye uruhare bwarwo […] bakoresheje amagambo aremereye cyane y’uko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

“Uyu munsi icyo ririya jambo rivuze cyangwa icyo iyi raporo ivuze, biragenda bituganisha ahantu u Rwanda n’u Bufaransa dushobora kugira imyumvire imwe ku byabaye mu Rwanda, noneho u Bufaransa bushobora kwemera ko hari amakosa bwakoze.”

Senateri Uwizeyimana ashimangira ko Raporo Duclert ari intambwe y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo gusubizaho umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu bigahitamo gushyira amatiku ku ruhande bikabana mu mahoro.

Yakomeje agira ati “Iyi ni intambwe njye mbona y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo kongera gusubizaho umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ngatekereza ko ibihugu byahisemo kubana […] ariko ikindi navuga ni uko amakuru turimo kubona avuga ko Perezida Macron ashobora kuza mu Rwanda [...] ariko reka twitege ko nyuma y’iyi raporo na we ashobora kuzasaba imbabazi.”

Mukagasana we yavuze ko mbere na mbere ashima Perezida Macron kuko ku butegetsi bwe u Bufaransa buteye intambwe nk’iyi ku byerekeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Naramushimye, ni intambwe ikomeye ntari ntegereje ku Bufaransa. Iriya raporo ntihagije ariko ni intangiriro, icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza n’abuzukuruza bacu n’ubuvivi buzakomeza bubaze Abafaransa.”

Mukagasana kandi yavuze ko hashize imyaka 27, abarokotse Jenoside bategereje ko u Bufaransa bwakwemera uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “U Rwanda narwo raporo yarwo irakenewe kugira ngo rubwire abana b’Abafaransa ko babeshywe bihagijwe.”

Raporo Duclert yasohotse mu minsi 11 mbere y’uko Abanyarwanda batangira kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibintu Tom Ndahiro avuga ko ari ubwa mbere muri kiriya gihugu haturutse inkuru nziza.

Ati “Buri mwaka wenda guhera mu 1994, amakuru yabaga avuye mu Bufaransa ku Rwanda yabaga ari amakuru mabi, buri mwaka baranateguraga bati mbere y’icyunamo tuzashaka ikintu kivuga ibintu bibi kikuraho icyaha gishinja u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka dufite amakuru atandukanye, aya magambo yo kuvuga ngo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa […] Igihugu nk’u Bufaransa cyagize uruhare rukomeye kandi umuntu adashobora kugira uko aruvuga… ku muntu ukurikira amateka ibi yumva icyo bivuze.”

Tom Ndahiro avuga ko ari paji nshya kuko mu myaka 27 aribwo bwa mbere u Rwanda rwumvise amakuru meza mbere y’icyunamo aturutse mu Bufaransa.

Mu 2018, ni bwo Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, kuva ubwo impinduka ku mubano hagati y’ibihugu byombi zatangiye kugaragara ndetse mu 2019 Perezida Emmanuel Macron yashyizeho komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impuguke zigaragaza ko ’Raporo Duclert’ yafashije Abafaransa kumva uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo bigatuma nabo bumva uko ibintu bihagaze.

Senateri Uwizeyimana yashimye intambwe yatewe n'u Bufaransa binyuze kuri ‘Raporo Duclert’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .