Kwamamaza

Ni iyihe gitangira ku bakomeje kwandura indwara z’umwijima umusubizo?

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 08:40' na Ntakirutimana Deus


Abanyarwanda 4% banduye Hepatite C, naho 3.2% barwaye iyo mu bwoko bwa B. Izi ndwara zose zitwa iz’umwijima imibare igaragaza ko mu bantu 100 baba bari hamwe, nibura umunani baba bazirwaye.

Ubukana bw’iyi ndwara iri mu cyiciro kimwe n’icya Sida buteye inkeke n’ubwoba. Ukurikije iyo mibare mu Rwanda abanduye Hepatite basaga ibihumbi 880 mu gihe Sida abayirwaye basaga ibihumbi 330 kuko yo ari 3%.

Ugereranyije Hepatite na Sida

Mu Rwanda abasaga ibihumbi 17 bandura Sida buri mwaka, ikica abagera ku bihumbi bitanu. Ugereranyije indwara zombi, Hepatite abayandura baba basaga ibihumbi 45, abicwa nayo ari ibihumbi 13.

Iyo mibare ndetse ishobora no kwiyongera kuko Sida usanga yandurwa n’abantu benshi nyamara Isi yose yarahagurukiye kuyirwanya. Abanyarwanda benshi bakanguriwe uburyo bwo kuyirinda ariko ubu bukangurambaga butandukanye n’indwara y’umwijima, Minisiteri y’Ubuzima ifite impungenge ko abantu batayisobanukiwe.

Abanyarwanda ntibasobanukiwe indwara z’umwijima

Abakuze bavuga ko indwara y’umwijima yari izwi, ndetse bamwe bajya kuyivuza mu bavuzi gakondo, aho bahabwa imiti isukika, bakavuga ko bayikize.

Minisante ntiyemera ko abavuzi gakondo bavura iyo ndwara igakira. Dr Nsanzimana Sabin , Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida n’Indwara z’umwijima mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) asanga hari benshi bicwa no kugana abo bavuzi.

Ati “Ndabyumva ko hari abavura hepatite bakoresheje ubuvuzi gakondo, ariko abo nka porogaramu yacu ntabwo turababona ngo tuganire. Icyo tuzi ni uko hari abavura babeshya abantu ko bazikiza. Ariko hari abo twagiye tubona baza kwivuza umwijima warangiritse kubera ibyatsi banyweye, mu gihe twe imiti dutanga yo irakiza. Dufite abantu bafi 800 bamaze gufata iyi miti kandi bakize.”

Ubumenyi bw’Abanyarwanda kuri hepatite bugerwa ku mashyi

Hari abakijya kwivuza mu bavuzi gakondo kandi Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko bavayo barembye bakitabaza ubuvuzi bwa kizungu.

Dr Sabin ati “Imyumvire iracyari hasi kuko porogaramu yihariye yo kuvura indwara z’umwijima imaze imyaka itatu gusa. Haracyari kwitiranya aho indwara z’umwijima zivurirwa ndetse hari abagikeka ko zivurirwa mu miti ya gakondo n’abakeka ko zidakira. Nirwo rugamba turimo kurwana.”

Imiti ya Hepatite irakosha

Umuti wa Hepatite C ugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900, ni ukuvuga ko Umunyarwanda udafite ubwishingizi bw’indwara nabwo bwa sosiyete zikomeye, yagorwa no kuwugura dore ko n’ibyo abantu baba binjiza aba ari bike.

Mituweli ntivuza urwaye Hepatite

Mu bwishingizi bw’indwara bwishingira abarwaye hepatite, mituweli ntirimo, bivuze ko abayirwaye bagomba kwivuza biyishyuriye 100%. Abafite ubundi bwishingizi hari abo usanga bishyura nk’ibihumbi 200, ayandi bakayatangirwa n’ubwishingizi bwabo.

Ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2012, rigaragaza ko abanyarwanda 95% bakoresha ubwishingizi bwa mitiweli, ubwa RAMA bufitwe na 3%, abasigaye bagakoresha ubundi bwishingizi. Ibi bigaragaza ko abashobora kwivuza izi ndwara bishingiwe ari bake.

Leta ntiyicaye ubusa

Dr Sabin aherutse gutangaza ko leta y’u Rwanda irimo gushakisha uburyo abafite mituweli nabo yajya ibafasha kwivuza hepatite. Biramutse bikozwe yaba ari intambwe itewe kuko ubusanzwe mitiweli itavuza abarwaye indwara zidakira n’izikomeye.

Yagize ati “Mituweli niyo itaragerwaho ariko nayo turi mu nzira zo kureba abadafite ubushobozi ku buryo bahwaba iyo miti, hari abatangiye kuyihabwa ku mpano, hari abayihawe uyu munsi hari n’abandi dutegereje ko bazagenda bayihabwa ku bushobozi buke bafite.”

Leta y’u Rwanda hari ibyo yakoze

Abana bari munsi y’imyaka 15 bakingiwe indwara ya Hepatite B,itagira umuti. Bivuze ko badashobora kuyandura, Hepatite C yo baramutse bayanduye byabasaba ko bashakisha ubushobozi bwo kuyivuza nk’abandi Banyarwanda bose.

Leta yagiye ikora ubukangurambaga bw’izi ndwara z’umwijima hirya no hino ariko ntiburagera ku kigero nk’icya Sida, kandi aka gakoko kandura abantu bake ugereranyije na hepatite.

Abantu basaga 800 bamaze kwivuza hepatite C babikesha ubushake bwa leta y’u Rwanda bwo kwita ku buzima. Imiti ya hepatite C yahendaga mbere, yaje gukatuka kuko yavuye kuri miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda ikagera ku bihumbi 900.

Mu Rwanda hagaragara hepatite C yo mu rwego rwa kane, uwazahajwe nayo imutera urushwima, igihe uturemangingo tuba twangiritse bikomeye tugacikagurika.

Hepatite yandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu matembabuzi y’uyirwaye, guterwa amaraso yanduye, ndetse n’umubyeyi ashobora kwanduza umwana amubyara.

Hepatite zombi zihuriye ku bimenyetso byo gucika intege, guhindura ibara ry’amaso n’inkari bikaba umuhondo, kugira uruhu ruhinduye ibara, kubabara mu nda, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso biraza bigashira nyuma bikagaruka.

Umuganga aha urukingo umwe mu bari baje kwikingiza ku munsi wahariwe kurwanya Hepatite

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved