Kwamamaza

Ni ikibazo kuba uwatojwe kugorora ariwe uhinduka umugororwa-Fazil

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 12:21' na Ntakirutimana Deus


Minisitiri w’Umutekano Harerimana Fazil yasabye abacungagereza gusohoza neza inshingano zabo bagorora abagororwa uko bikwiye, kuko iyo banyuranyije nabyo bibagiraho ingaruka zo gufatanya nabo igifungo.

Abacungagereza bato 127 basoje amasomo abinjiza mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.

Minisitiri Fazil yabibukije ko bagomba kubahiriza inshingano zikomeye bahawe n’igihugu.

Ati “ Inshingano z’umucungagereza ni ukugorora,[...] Ni amahitamo ashaka yuko mutandukana buri gihe n’abo muri kugorora, mugahuzwa n’Ubunyarwanda, mugahuzwa n’impuhwe zituma mubasha kubagarura mu muco mwiza, mu burere bwiza, mu ndangagaciro.”

Fazil yakomeje abereka ko bataranzwe no kwigengesera no kwitwararika mu kazi kabo, kugira ngo abo bagorora bitabanduza, bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, zirimo kwisanga bambaye nk’abagororwa.

Ati “Byaba ari ikibazo kuba aho kugira ngo mubagorore, ahubwo bo babanduza, ugasanga umuntu wari ushinzwe kugorora nawe arafunzwe. Ugafata umuntu wakatiwe icyaha cya ruswa akanduza umucungagereza ku buryo na we afatirwa muri icyo cyaha akaza akagororwa kandi igihugu cyaramuteguriye kugorora.”

Rimwe na rimwe hajya humvikana abacungagereza batorokesheje abo bashinzwe kurinda no kugorora, ndetse banafatirwa mu bindi byaha n’amakosa.

Muri Nyakanga umwana ushize umugororwa witwa Bashayija Janvier yatorokanye n’umwe mu bagororwa muri Gereza ya Kigali izwi nka 1930.Nyuma y’iminsi mike Bashayija yahise afatwa ajyanwa mu butabera.

Ingingo ya 13 y’Amabwiriza ya Minisitiri no 4/12/2014 ryo ku 4/12/2014 agenga imyitwarire, ibihano by’amakosa, n’isuzuma ryabyo ku bacungagereza, igena ko umucungagereza wafashwe ashaka gutorokesha umuntu ufunze ahanishwa kwirukanwa iyo yabihamijwe na komite ya disipulini.

Icyo gihano gihabwa kandi ufashwe atunze ibikoresho bishobora kwaka cyangwa guturika bigamije guhungabanya umutekano.

Ku bijyanye na ruswa, ugaragarwaho imyitwarire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujije ku wundi ahanishwa kwirukanwa kabone n’ubwo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo.

Abacungagereza barangije amasomo hamwe na Minisitiri Musa Fazil n'abayobozi ba RCS

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved