Ni iki Minisitiri Gatete, Nsengimana na Nduhungirehe binjiranye muri guverinoma nshya?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Nsengimana Jean Philbert n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, batarahiriye rimwe n’abandi ubushize kuko ‘bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga’.

Gatete ni Minisitiri guhera muri 2013, Nsengimana ni ukuva mu 2011, ariko Nduhungirehe we ni mushya muri guverinoma nyuma y’igihe ari Ambasaderi mu Bubiligi guhera mu 2015.

Nyuma yo kurahirira inshingano ze, Nduhungirehe Olivier yatangaje ko icyo ashyize imbere ari ugufatanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu gutuma u Rwanda rurushaho kubyaza umusaruro imibanire myiza rufitanye n’amahanga.

Yagize ati “Muzi ko dipolomasi atari ukuvuga gusa, inama zihoraho, ni ugukora ibibyara inyungu, kandi binyuze mu butwererane n’abafatanyabikorwa bacu, binyuze no mu ishoramari rituruka mu bindi bihugu, tuzakomeza guteza imbere ibizanira inyungu igihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rumaze kugira diaspora mu bihugu bitandukanye ndetse akaba aturutse mu Bubiligi ahari umuryango mugari w’Abanyarwanda kurusha ahandi mu Burayi, akazibanda mu gutuma Abanyarwanda aho bari hose bakomeza imirimo yabo, byaba ari ukwiga cyangwa gukora, bakazana inyungu mu gihugu.

Yakomeje agira ati “Tuzubaka imibanire myiza n’amahanga tudasize abaturanyi bacu, tuzongera inyungu iza mu gihugu tunateze imbere ibikorwa by’Abanyarwanda baba mu mahanga.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, we yavuze ko yifuza kurangiza ibikorwa bitarangiye muri manda ishize, agaruka ku kuba internet itarabasha gukwizwa igihugu cyose kandi ari intego leta yihaye.

Yakomeje agira ati “Dukeneye kugeza hose internet, itumanaho rya telefoni, turifuza ko biba amateka ahubwo tukerekeza amaso ku buryo bwo kubibyazwa umusaruro. Icya kabiri, hari ahantu henshi hagera internet ariko inyungu tubivanamo mu bijyanye n’ubukungu ntabwo ihagije, dukwiye kuyongera.”

“Ibyo bizajyana no gutuma ikoranabuhanga ryifashishwa mu nzego zikomeye z’ubukungu bwacu nko mu bucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ubuvuzi, ubwikorezi n’ibindi. Ibyo ni ibintu bitanga amahirwe atabarika y’iterambere, bikaba ari nabwo tuzatangira guhanga imirimo myinshi.”

Nsengimana yavuze ko hazanitabwa ku guteza imbere ikoranabuhanga rishya nk’uburyo bugezweho bwo kwishyurana, ikoranabuhanga rya mudasobwa, indege zitagira abapilote n’ibindi, kuko ishoramari rikomeye muri iki gihe rigeze mu nzego nk’izo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, we yavuze ko hari akazi gakomeye kagomba, mu gihe gito hakazaba habonetse imbanzirizamushinga y’icyerekezo igihugu gifite mu myaka irindwi iri imbere ndetse no mu cyerekezo 2050.

Yagize ati “Ariko tumaze igihe dutegura ibikorwa by’imyaka irindwi iri imbere bizasomwa na Minisitiri w’Intebe mbere y’uko uku kwezi kurangira, bikazaba bigaragaza inzego tugomba kwibandaho kimwe n’ibipimo tuzagenderaho Perezida yemereye abaturage.”

Yavuze ko iyo gahunda izaba igaragaza neza intego guverinoma yihaye n’uruhare zizagira ku bukungu bw’igihugu hagendewe ku cyerekezo gifite.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dufite icyerekezo 2020 kizarangira mu myaka mike iri imbere, tukaba tunafite EDPRS 2 izarangira muri Kamena umwaka utaha. Ubu icyo twakoze ni uko twabihurije hamwe muri gahunda imwe y’imyaka irindwi izashyira mu bikorwa igice gisigaye cy’icyerekezo 2020 ariko n’icyerekezo 2050. Buri ngingo yose ifite ibipimo yagenewe, ibiteganyijwe, n’uburyo buhamye bw’uko tuzazamura ubukungu.”

Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi, Perezida Kagame yabibukije ko bagomba gufatanye n’izindi nzego, avuga ko abayobozi bashya kimwe n’abamaze iminsi ku kazi Abanyarwanda babafitiye icyizere kandi babatezeho byinshi, ati “namwe muzabagirire icyo cyizere mukora ibiteza aba banyarwanda bose imbere.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Nsengimana Jean Philbert
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza