Kwamamaza

Ni iki Damien Mugabo asigiye amakoperative mu myaka umunani ayayobora?

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 19:37' na Rabbi Malo Umucunguzi


Uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Damien Mugabo aheruka gukurwa ku mirimo n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016, asimbuzwa Apollo Munanura wari ukuriye ishami rishinzwe kuzamura ubushobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Ni umwanzuro wakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bagaragaza ko aricyo gihe ngo aveho, abandi bakerekana ko hari byinshi yakoze byazanye impinduka mu mikorere y’amakoperative mu gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Damien Mugabo agaragaza ko bisa n’aho mu kubaka imikorere y’amakoperative mu Rwanda byabaye nko guhera ku busa, ariko ubu amakoperative akaba atera intambwe uko bwije n’uko bukeneye.

Yagize ati “Twatangiye twubaka uyu muryango w’amakoperative mu gihugu, hari mu 2005. Icya mbere dushyiraho gahunda y’amakoperative, guverinoma irayireba, irayemeza. Tureba amategeko nayo dusanga ashaje, adahuye n’icyerekezo twari dufite cy’ibyo koperative igomba kugeza ku Banyarwanda.”

“Mu 2007 itegeko ryarahindutse ariko dusanga ntabwo bihagije iyo gahunda y’ibikorwa, dusanga hagomba kubaho urwego rwabishyira mu bikorwa, niko gushakisha ukuntu kiriya kigo cyajyaho, mu 2008 kijyaho.”

Mugabo avuga ko nyuma yo gushyiraho amategeko agena imikorere y’amakoperative n’urwego ruyareberera, hagombaga gukurikiraho koperative ubwazo kuko nazo zari zikeneye kuvugururwa.

Kuva ubwo hubatswe koperative zisanzwe, amashyirahamwe ndetse n’impuzamashyirahamwe byose bijyaho ndetse birubakwa.

Ati “Icyo bimaze ni uko buriya amakopetarive ni ibigo byigenga. Agomba kuzagera aho yiyubaka, akigenzura, noneho leta ikava muri ibyo nk’uko ibindi bigo bikora bidakeneye ko leta ibiba inyuma buri gihe.”

“Koperative igituma tuziba inyuma ni uko ari iz’abantu benshi. Ibintu by’abantu benshi rero iyo utabikurikitanye ukareba, uwiyita ko ari inyaryenge arya abandi. Ibyo ni bimwe mu byo twakoze, cyane cyane kubaka imiterere y’amakoperative, ubu biriho, hasigaye ko tunoza imikorere yayo. Ibyo ni ibintu bizagenda biza buhoro buhoro.”

Damien Mugabo avuga ko mu gihe cyose yayoboye Urwego Rushinzwe Amakoperative, ibibazo byagiye bigaragazwa birimo bamwe mu bikubira imitungo ya koperative ndetse hari uburyo bwatekerejwe bwo kubikemura.

Ati “Mbere na mbere ni uko kiriya kigo gishinzwe kubikurikirana kigira ubushobozi bwo kubikora. Ubu rero leta yaduhaye ububasha bwo kugenza ibyaha mu makoperative. Ni ikintu gikomeye. Bivuze ko ahantu twumvise ikibazo hose tugomba kuhagera tukamenya ko tugikemuye, abo dusanze bakosheje tukabashyikiriza ubutabera.”

“Nta kindi gisubizo ni icyo, abantu tugomba kubigisha ko bakora neza bisunze amategeko n’amahame remezo, ariko uwanze tukamuhana.”

Hari umusaruro w’amakoperative

Mugabo avuga ko hari igihe azerurira umusimbuye bimwe mu byo akwiye kwitaho kurusha ibindi, gusa ngo nibura ku buyobozi bwe Abanyarwanda babashije kubona akamaro k’amakoperative.

Ati “Icyo twishimira, Abanyarwanda bitabiriye rwose iyo gahunda ya leta. Mu 2005 twari dufite amakoperative 1000 mu gihugu cyose afite ubuzima gatozi, andi yakoreraga mu kajagarari, adafite ubuzima gatozi. Ubu tugeze ku 7000. Bivuze ko si bwa buro bwinshi butagira umusaruro, bivuze ko Abanyarwanda bumvise vuba ubwo butumwa Leta yatanze.”

“Ubu nta Munyarwanda utazi koperative. Tuzi ko hari ababahemukira, ariko nibura Umunyarwanda iyo yagiye muri koperative arahumuka. Niba bakwibye muri koperative ubutaha ntuzemera. Kandi ukamenya n’uburyo bwo kwihangira umurimo, abantu bitangiye kubageramo.”

Mugabo wayoboye RCA kuva yashingwa, azwi ku myanya itandukanye harimo Ubuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, umwanya yahawe mu 2008, ndetse akaba yarayoboye ibarura rusange rya Gatatu ry’Abaturage n’Imiturire, ryabaye mu 2002.

Indi nkuru wasoma: Damien Mugabo yakuwe ku buyobozi bwa RCA hari ibyo adasubije

Uwari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative, Damien Mugabo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved