00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo kuri raporo y’Umuvunyi ku mitungo y’abakozi ba Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko Urwego akuriye ruri gukurikirana ibyuho biri mu mategeko y’u Rwanda, bigituma abantu barimo abakozi ba Leta boroherwa no kunyereza umutungo wa Leta.

Muri raporo y’umwaka wa 2019/2020, igaragaza ko hari hakiri icyuho mu mategeko gituma abantu bashobora kugirana imikoranire ituma banyereza umutungo wa Leta, aho usanga umuntu umwe afite miliyoni 500 Frw, kandi nyamara ahembwa umushahara w’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, hakibazwa uburyo ayo mafaranga yose aba yarayabonye.

Mu kiganiro na RBA, Nirere yagize ati “Hari umuntu twabonye uhembwa ibihumbi 200 Frw, ariko afite miliyoni 500 Frw. Twibajije aho yayakuye, iyo ubigenzuye neza, ubona ko ari amafaranga aba ari gucungira undi muntu.”

Yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rushyize imbaraga mu gushaka abo bantu basigaye babitsa umutungo bashobora kuba bibye, ku bandi bantu.

Ati “Turi gushaka abo bantu, ariko iyo ucunze (ubitse) umutungo wabonetse mu buryo bw’uburiganya, nawe uhanwa kimwe na nyirawo.”

Jean Paul Ibambe, Umuyobozi w’Ibikorwa mu Kigo cya Legal Aid, yabwiye Rwanda Today dukesha iyi nkuru, ko hakiri icyuho mu mategeko asaba abakozi ba Leta kwerekana umutungo wabo, kuko utajya utangazwa mu ruhame.

Ati “Ni byiza kugira iri tegeko rifasha mu kugenzura imitungo y’abakozi ba Leta [hagamijwe kureba niba itaribwe] ariko iri tegeko riracyafite icyuho kuko imitungo yatangajwe itajya ishyirwa ku mugaragaro, ikintu gishobora gutuma iyo gahunda idatanga umusaruro witezwe.”

Ibambe avuga ko “Iri tegeko rishobora gutanga umusaruro wisumbuye mu gihe abantu babishinzwe bakoze iperereza ku mitungo y’abantu, bakareba niba koko iyatangajwe ari yo ihari, kuko ibyo byaca umuco w’abantu babitsa imitungo yabo ku bandi bantu barimo abo mu miryango yabo cyangwa abana babo.”

Hagati ya Nyakanga 2020 na Kamena 2021, dosiye 38 zijyanye n’itangazwa ry’umutungo wa Leta, zimaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, mu gihe dosiye 12 zijyanye no kwiba umutungo wa Leta cyangwa kudasobanura inkomoko yawo, zashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugera nibura muri Gicurasi uyu mwaka.

Raporo y’Umuvunyi igaragaza ko abakozi ba Leta 12 batagaragaje inkomoko y’umutungo wabo, aho biyongereye kuko bari 10 mu mwaka wari wabanje.

Itegeko rigenga abakozi ba Leta rigena ko abayobozi bakuru, barimo n’Umukuru w’Igihugu, bategetswe gutangaza umutungo wabo mbere ya tariki ya 30 Kamena buri mwaka, na nyuma y’iminsi 15 bavuye mu nshingano zabo. Amakuru avuga ko hari abayobozi batari bakagaragaje umutungo wabo kugera ku itariki ya 30 Kamena.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari aherutse kwerekana ko umutungo wa Leta ungana na miliyari 5.7 Frw, wangijwe cyangwa ugakoreshwa nabi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Leta kandi iri kwishyuza miliyari 10 Frw zanyerejwe zivanywe mu mutungo wayo, aho miliyari 4 Frw ari zo zimaze kugaruzwa nk’uko Minisiteri y’Ubutabera iherutse kubitangaza.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko Urwego akuriye ruri gukurikirana abakozi ba Leta babitsa umutungo wabo ku bandi bantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .