00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Yakubise umugore we agafuni amuziza ko yamutanze gutaha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero yakubise umugore we agafuni mu mutwe amuziza ko ngo yatashye nyuma ye.

Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, nibwo uyu mugabo yakubise umugore we agafuni mu mutwe ahita agwa hasi ariko yihutanwa kwa muganga ngo afashwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Ati “Byabaye saa yine z’ijoro. Bapfaga ko umugabo yamutanze kugera mu rugo. [Umugore] twahise tumujyana ku Kigo Nderabuzima [...] Babana mu buryo bwemewe ariko mu makimbirane kuko ngo umugabo abona umugore we yiyitaho agakeka ko amuca inyuma.”

Muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane mu miryango kubera ikibazo cy’ubuharike kihagaragara.

Ihohoterwa rikorerwa abagore ni kimwe bibangamiye umuryango nyarwanda. Ingero ni uko mu 2017 hagaragaye abagore 5.579 bahohotewe, bigeze mu 2018 baba 4.665 naho mu 2019 babaye 3.508.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .