Ngororero: Minisitiri Shyaka yasabye ko abana 1800 bataye ishuri barisubizwamo bitarenze ukwezi kumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’Imirenge ikagize, gukorana n’abayobozi b’utugari n’imidugudu bagasubiza mu ishuri abana 1851, kandi bigakorwa bitarenze uku kwezi.

Kuri uyu 06 Kanama 2019 Minisitiri Prof. Shyaka yagiriye uruzinduko rwa mbere mu karere ka Ngororero, kuva yagirwa minisitiri mu mpera z’umwaka ushize.

Yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye za koperative n’amashyirahamwe n’abandi bose hamwe basaga 400.

Yagaragaje ko mu rwego rw’uburezi, bidakwiye ko abana basaga 1800 bata ishuri ngo ubuyobozi bubirebere.

Yagize ati “Biteye isoni kwitwa Imparirwakurusha ufite abana barenga 1851 bataye ishuri. Icyerekezo cy’u Rwanda ni uko abana b’Abanyarwanda bose biga.”

Mu ijambo rye, Minisitiri Shyaka yanagarutse ku cyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko Akarere ka Ngororero kegereye Rubavu n’utundi duhana imbibi n’icyo gihugu.

Yakanguriye abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira Ebola, zirimo kongera isuku.

Ati “Ebola ni umushyitsi uri mu baturanyi bacu ariko twe tudashaka kuko aho yageze yica benshi, abakerarugendo ntibagaruke, byinshi birangirika. Kandi byaragaragaye ko twongereye isuku byakongera amahirwe menshi yo kuyirinda.”

Mu bibazo by’ingutu aka Karere ka Ngororero ubu gafite byiganjemo ingaruka z’ibiza aho imvura yo mu 2017 na 2018 yasenyeye abaturage benshi; ikangiza imihanda, ibiraro n’amateme ndetse n’ibindi birimo iby’abana bata ishuri ari benshi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari.

Minisitiri Shyaka yasabye abatuye Ngororero gukora mu buryo budasanzwe kuko bishobora gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo.

Akarere ka Ngororero kandi kagaragaza ko gafite imiryango 288 iri mu basenyewe n’ibiza mu 2017 yo itarubakirwa, n’imiryango itishoboye 364 idafite aho kuba, kakaba gateganya kuba kamaze kububakira bose bitarenze tariki 30 Kamena 2020 kuko ngo ibyangombwa by’ibanze babifite.

Minisitiri Shyaka akaba yarashyizeho igihembo ku murenge mu ifite ingo nyinshi uzatanga indi kubakira aba baturage badafite aho kuba, bitarenze Ukuboza 2019.

Minisitiri Shyaka yagarutse ku bukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano bwatangijwe ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama.

Ati “Turifuza kubona abaturage bafite isuku ku mubiri no mungo zabo, isuku mu dusanteri tw’ubucuruzi cyane cyane restaurant n’utubari, mu masoko aho duhahira; ndetse no gukemura amakimbirane yo mu miryango, guhashya ibiyobyabwenge n’ibindi bikibangamiye umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda.”

By’umwihariko yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bitarenze mu Ukuboza 2019 isuku muri aka Karere yaba imaze kugera ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byagaragajwe ku gihe cyatanzwe, kandi bigakorwa ku bufatanye bw’inzego za leta n’abaturage.

Minisitiri Shyaka yakirwa n'abayobozi muri Ngororero
Minisitiri Shyaka yahagurukije bamwe mu bayobozi b'amashami na ba Gitifu b'Imirenge kugira ngo ababaze ibyo bashinzwe
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Ngororero
Minisitiri Shyaka atanga ikiganiro
Minisitiri Shyaka yasabye ko abana bataye ishuri barisubizwamo bitarenze ukwezi kumwe
Abayobozi b'inzego z'umutekano bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza