00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Habonetse imibiri 120 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kanama 2021 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko muri aka Karere, mu Mudugudu wa Kabagari, Akagali ka Rususa, Umurenge wa Ngororero habonetse imibiri 120 y’Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biturutse ku makuru yatanzwe n’umwana wari urimo kwahira ubwatsi mu murima w’umuturage.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 12 Kanama, nibwo uyu mwana wari arimo kwahira yabonye ko aho hantu hashobora kuba hari umubiri w’umuntu wishwe, abimenyesha ababyeyi be nabo bahita batabaza ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwahise butumiza umuganda wo gushakisha , aho kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 120.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo kureba niba nta yindi mibiri iri muri aka gace bikomeje.

Ati “Ibikorwa byakozwe ndetse ejo bizakomeza ariko icyo twabwiye abaturage, twabibukije ko abafite amakuru y’ahari imibiri y’abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bayatanga igashyingurwa mu cyubahiro.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twabibukije ko hari itegeko rihana umuntu wese wanga gutanga amakuru cyangwa uhisha ibimenyetso ku hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour yabwiye RBA ko kuba hari imibiri ikiboneka ari ikimenyetso cy’uko hari bamwe bagitsimbaraye ku kudatanga amakuru, cyane ko iyi mibiri yabonetse mu murima wari usanzwe uhingwa.

Ibikorwa byo gushaka imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biracyakomeje
Iyi ni imwe mu myenda yataburuwe ahari iyi mibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .