00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Batatu bakoze impanuka, umwe yitaba Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Abasore batatu bo mu murenge wa Muhororo, mu kagali ka Bigogwe mu karere ka Ngororero bakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu ubwo bari bari ku igare, umwe muri bo yitaba Imana.

Aba basore bakoze impanuka ahagana saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu ubwo bari bavuye mu mujyi wa Ngororero, basubiye iwabo muri Muhororo.

Umwe mu batwara abagenzi ku igare wabibonye biba, Bunani Ildephonse waganiriye na IGIHE, yavuze ko icyateye impanuka ari uko bari batwaye igare ku muvuduko ukabije ari nabyo byaje gutuma bafata feri bikanga bikarangira bakoze impanuka.

Yagize ati “Mugenzi wacu yafashe igare ajya mu Ngororero ajyana n’abandi kugura imyenda. Bamanutse batashye bahura n’ikibazo, bageze ahantu bita muri Butare , igare ribura feri bagonga bordure. Umwe muri bo yitaba Imana abandi bari mu bitaro bya Muhororo.”

Ubusanzwe igare ryemerewe gutwara abantu babiri. Bunani avuga ko kuba abakoze impanuka bari baririho ari batatu, nabyo ari amakosa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda kujya ku binyabiziga cyangwa ibinyamitende barenze umubare wagenwe.

Ati “Uwari utwaye igare kubera umuvuduko ryari rifite yagonze icyuma cyo ku nkengero z’umuhanda, uwo wari uritwaye aza kuhasiga ubuzima abandi barakomereka.”

“ ubutumwa dutanga ni uko igare rigendaho abantu babiri, ntabwo ryemewe kugenderaho abarenze abo . Iyo ritwaye abantu barenze babiri biba byabaye amakosa kandi ashobora kuba na nyirabayazana ku mpanuka. Turabasaba kuzirikana ko amagara aseseka atayorwa. Bakwiriye kwitwararika igihe cyose batwaye amagare kandi bakirinda umuvuduko ha hantu hamanuka byaba ngombwa bakarivaho bakarisunika.”

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Muhororo kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Imodoka yari itwaye umurambo w'uwahitanywe n'impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .