00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama ahagana ku isaha ya saa saba z’amanywa abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero bafatiye mu cyuho abantu bane bari mu mugezi witwa Rubanda wiroha muri Nyabarongo, bashakashakamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti akunze kubonekamo.

Bafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, Akagari ka Bijyojyo, Umudugudu wa Kavumu, bafatanwe ibitiyo 10 n’amajerikani abiri bifashishaga mu gushaka yo mabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bangiza ibidukikije mu mugezi bigatuma imirima yabo itembanwa n’isuri.

CIP Karekezi yagize ati” Bariya bantu iyo barimo gushaka amabuye muri uriya mugezi hari ukuntu bagomera amazi bakayayobya, banarimbura imigano yatewe ku nkombe z’imigezi bagashakamo amabuye y’agaciro. Ibi byose nibyo bituma iyo imvura iguye haba isuri igateza inkangu ikanatembana imirima y’abaturage, abaturage baje kutugezaho icyo kibazo twihutira kubikurkirana nibwo hafashwe bariya bane.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko usibye no kuba bangiza ibidukikije, bariya bantu bakora ibitemewe n’amategeko. Abaturage bagirwa inama yo kwisunga ba rwiyemezamirimo bafite ibyagombwa bakabaha akazi cyangwa nabo bakibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagasaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

At “Buriya bucukuzi bunyuranijwe n’amategeko buhombya igihugu ndetse na ba rwiyemezamirimo kuko ababukora nta misoro bishyura. Tubagira inama yo gushaka ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro cyangwa bakajya gusaba akazi mu sosiyete abifitiye ibyangombwa.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko buriya bucukuzi bwa rwihishwa buhitana ubuzima bw’abababukora cyangwa bakahakura ubumuga. Muri Nyakanga uyu mwaka hari abaturage 5 bo mu Murenge wa Ndaro nawo wegeranye n’uwa Gatumba bagwiriwe n’ikirombe bitaba Imana biturutse ku kuba barimo gucukura rwihishwa.

Bane bafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe birimo ibitiyo 10, amajerikani 2 ’amatiyo 2 manini bifashisha bayobya amazi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

Bahise bashyikirizwa RIB ngo hakorwe iperereza ku byaha bashinjwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .