Kwamamaza

Ngororero: Abakozi batatu b’akarere batawe muri yombi

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 13:51' na Sitio Ndoli


Polisi yo mu Karere ka Ngororero yataye muri yombi abakozi batatu b’akarere kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2016,bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu isoko ryo gukora umuhanda Ndaro-Nyange.

Abatawe muri yombi barimo umukozi ushinzwe amasoko,Esperata Nyirangirimana, ushinzwe ibikorwaremezo na Nikuze Clarisse, umwanditsi w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere bakaba bari kuri sitasiyo ya polisi ya Ngororero.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburengerazuba,CIP Theobard Kanamugire yemeje ko aba bakozi batawe muri yombi avuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo ’gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano’.

Ati “Barahari bafunzwe, hari icyaha bakurikiranyweho cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.”

Akomeza avuga ko Niramire Nkusi, Umunyabanga Nshingwabikorwa na we akurikiranyweho iki cyaha ariko akaba atari yafatwa kuko bakimushakisha, kandi ko icyaha bacyekwaho bagikoze mu isoko ryo gukora umuhanda Ndaro- Nyange.

Aba bakozi baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanwa n’ingingo ya 630 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho iyi ngingo ivuga ko bahabwa igifungo kiva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri n’amande y’ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni ebyiri.

Polisi isaba abakozi bo mu turere gukurikiza amategeko agenga amasoko no kugisha inama abayobozi babakuriye.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved