Ngoma: Yatawe muri yombi ashinjwa kuvuga amagambo apfobya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mata 2018 saa 10:27
Yasuwe :
2 1

Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo wo mu Mudugudu wa Kiyanja, Akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, akekwaho kuvuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akajya no kugura umuhoro yavugaga ko ashaka gutemesha abaturage.

Uyu mugabo w’imyaka 35 bivugwa ko ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2018 aribwo yavuze ayo magambo, agira ati “Ejo ni Umunsi w’Abatutsi’ [avuga ku wa 7 Mata, itariki itangirwaho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ]"

Uwo mugabo ngo yahise ajya no kugura umuhoro avuga ko ari buze kuwutemesha abaturage nk’uko byemejwe n’inzego z’ibanze.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, yagiranye na IGIHE, yagize ati “Amakuru niyo, yashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zikore iperereza.”

Bivugwa ko uyu mugabo yaba yarabitewe n’ubusinzi nubwo ngo atari ubwa mbere yumvikanaho amagambo nk’ayo.

Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe hagikorwa iperereza.

Umugabo w’imyaka 35 yatawe muri yombi ashinjwa kuvuga amagambo apfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza