Ngoma: Umwalimu Sacco washyikirije inzu eshatu wubakiye abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco, bwashyikirije inzu eshatu zirimo intebe, ibitanda na matela abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batishoboye bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Izi nzu zirimo n’ibikoresho bikaba byaratanzweho miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga yose akaba yaratanzwe n’iyi Koperative muri gahunda yo kuremera abatishoboye hagamijwe kwishakamo ubushobozi nk’abanyarwanda.

Abaturage bo mu Kagari ka Gatonde kuri uyu wa Gatatu nibwo bashyikirijwe izi nzu muri gahunda yo gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, hanizihizwa umunsi wo kwibohora.

Asiimwe Robert wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Umwalimu Sacco, yavuze ko buri mwaka nibura iyi Koperative ifasha abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Ntabwo twareka kuba umufatanyabikorwa wa leta kuko nayo iduhora hafi, niyo mpamvu twaje hano gufasha abatishoboye, twararebye dusanga haracyari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakibayeho mu nzu zitameze neza twiyemeza kububakira byibuze nabo babone inzu nziza yo guturamo.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo Koperative yacu ije ngo ibafashe umunsi umwe yigendere ahubwo tuzakomeza tubabe hafi, tubasure kandi dufatanye namwe mu kwiteza imbere. Inzu eshatu zishobora kuba zidahagije ariko Umwarimu Sacco ntabwo irekeye aho gufasha abaturage, umwaka utaha nabwo tuzakomeza gufasha n’abandi baturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yashimiye ubuyobozi bwa Umwalimu Sacco bwahisemo kubakira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Ngoma.

Yasabye abaturage bubakiwe izi nzu kuzifata neza ndetse bakanarushaho kwiteza imbere.

Ati “Abaremewe turabasaba gufatanya n’abaturanyi babo mu gusigasira ibyagezweho, izi nzu zigakomeza kubungabungwa neza, zigakorerwa isuku, hagira ahahomoka mugafatanya hagasanwa hakiri kare, uko dusanzwe dufatanya twifashishije isibo ariko bikomeza”.

Bamwe mu baturage bashyikirijwe izi nzu bashimiye leta y’ubumwe ngo kuko iyo hatabaho imiyoborere myiza ntabwo n’ubu bufasha bari kububona.

Mukankunzumwami Juliet w’imyaka 59 yagize ati “Ubu narimbayeho mu buzima butari bwiza bitewe no kutagira aho mba, ndashimira cyane leta y’ubumwe n’Umwalimu Sacco batumye nongera gutura ahantu heza. Ubundi nabaga mu nzu batwubakiye jenoside ikirangira, yari inzu ishaje cyane ku buryo nari mfite ubwoba ko izangwa hejuru ariko ndashimira umwalimu Sacco banyibutse bakampa inzu n’ibiryamirwa.”

Mukashirimpaka Therese w’imyaka 88 we yagize ati “Nabyishimiye cyane kuba nabonye inzu, nabaga mu nzu yaguye ariko nkagenda nimukira mu bindi byumba nsanasana kuko nta handi ho kuba nari mfite none mpawe inzu nshyashya Imana ihe umugisha aba bantu badutabaye”.

Inzu uko ari eshatu zuzuye zitwaye miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo ibitanda bitatu, matela, amashuka ndetse n’intebe zo mu ruganiriro. Zifite igikoni, ubwiherero n’ubwogero ndetse n’ikigega gifata amazi y’imvura.

Umwalimu SACCO ni Koperative y’abarimu bo mu Rwanda, yashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira ngo igire uruhare mu iterambere ry’Igihugu ndetse irusheho kuzamura imibereho myiza y’abarimu.

Umurimo w’ibanze wa Koperative Umwalimu SACCO ni ukwegeranya ubwizigame bw’abanyamuryango no kubaha inguzanyo zibafasha kwiteza imbere, ifite kandi inshingano zo gucunga neza inkunga leta yageneye abarimu hagamijwe kubaha inguzanyo ku nyungu ntoya ugereranyije n’ibindi bigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Abayobozi ba Koperative Umwalimu Sacco mu ifoto y'urwibutso n'abakecuru batatu bubakiwe
Asiimwe Robert wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Umwalimu Sacco yavuze ko bazakomeza gusura aba bakecuru bubakiye inzu
Buri nzu irimo intebe bahawe na Koperative Umwalimu Sacco
Izi nzu zubatswe n'amafaranga yatanzwe na Koperative Umwalimu Sacco
Buri nzu ifite ikigega cy'amazi
Mukankunzumwami w'imyaka 88 ngo yabaga mu nzu yasenyutse
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence yashimiye ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bwubakiye abaturage batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza