00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umunyeshuri yatawe muri yombi azira kwica uruhinja yari amaze kubyara

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Mvumba ruherereye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi azira kwica uruhinja yari amaze kwibaruka.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021 mu Mudugudu w’Urubare mu Kagari ka Sakara mu Murenge wa Murama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mugirwanake Charles yabwiye IGIHE ko amakuru yamenyekanye ubwo umuturage yajyaga gukorera umurima we w’ikawa agasangamo uruhinja borosheho ibyatsi rwapfuye.

Ngo bahise batangira iperereza ari nako bashakisha umuturage wari utwite muri ako gace baza gusanga ari umukobwa w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ati “ Yatwaye inda ari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Mvumba, twamubajije arabyemera ko yamubyaye akamuniga ubundi akajya kumujugunya mu murima w’ikawa, ngo yatinyaga ko abantu bazabibona nabi.”

Uwo mukobwa ngo yababwiye ko uwo mwana yamubyaye ahagana saa cyenda z’ijoro aramuniga ahita apfa mu rukerera ajya kumujugunya mu murima w’ikawa bamusanzemo.

Mugirwanake yakomeje avuga ko basabye abaturage bake bari bahari kujya bafata umwanya bakigisha abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi bagatanga amakuru hakiri kare umwana nk’uwo akaganirizwa kugira ngo ye kugwa mu cyaha nk’iki cyo kwihekura.

Kuri ubu uwo mukobwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ikarita igaragaza mu murenge wa Murama aho icyaha cyabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .