00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye yatawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umwana we w’imyaka icumi agatoroka.

Ni icyaha cyabereye mu Murenge wa Mutenderi mu Kagari ka Kibare mu Mudugudu wa Rwakaza kuwa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.

Amakuru avuga ko umuturage witwa Nizeyimana yari agiye guhinga mu gishanga kigabanya Umurenge wa Mutenderi na Jarama ariwe wabonye umurambo w’uwo mwana ahuruza inzego z’umutekano.

Mu iperereza ngo byaje kugaragara ko uwo mwana yari yirirwanye na se mu isoko rya Sake nyuma ngo baje gutungurwa no kubona umurambo w’umwana se aburirwa irengero.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kumushakisha maze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu afatirwa mu Mudugudu wa Iramiro mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Ndayambaje Emmanuel, yashimiye abaturage bakora irondo avuga ko aribo bamutaye muri yombi nyuma yo kwerekwa ifoto ye bagasabwa kuba maso bamubona bakamufata.

Ati “ Kugira ngo dufate uriya mugabo, twari twabonye amakuru ko hari umugabo wishe umwana we mu Murenge wa Mutenderi duturanye kubera ko twabonye ifoto ye, twahise dutangira kuganira n’abashinzwe umutekano mu Murenge wacu hamwe n’abaturage bakora irondo cyane cyane. Kugira ngo naramuka abonetse mu Murenge wacu azafatwe.”

Yvuze ko ejo mu gitondo aribwo abaturage barara irondo babwiye ubuyobozi ko bumufashe yambuka ava mu Murenge wa Mutenderi yakoreyemo icyaha ajya mu Murenge wa Jarama.

Uyu mugabo ngo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Jarama kugira ngo imushyikirize ubutabera abihanirwe niba koko yarishe umwana we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .