Ngoma: Imvura n’umuyaga udasanzwe byasenyeye imiryango irenga 220 mu kagari

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Imiryango ibarirwa 221 yo mu Kagari ka Ndekwe, Umurenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, yasizwe iheruheru n’imvura n’umuyaga ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017.

Iyi miryango yari imaze kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, inzego z’ibanze zatangarije IGIHE ko iyo mvura yasenye inzu nyinshi za bo zo kubamo n’ibikoni.

Mukazayire Claudine , Umuyobozi wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera uri mu konji, yatangarije IGIHE ko bagikora ibarura ariko ko hari inzu nini zasenyutse, ibikoni bigasakambuka n’imyaka irimo insina bikangizwa n’iyo mvura n’umuyaga.

Yavuze ko kuri ubu hamaze kumenyekana imiryango 221 ifite inzu zasenyutse, abandi zigasambuka.

Mukazayire yakomeje avuga ko hari kurebwa uburyo bwo gutabara abo baturage, abo inzu zabo zasenyutse amabati akaguruka bagahabwa andi; abo inzu zaguye bakazahabwa umuganda n’abaturage kongera kubaka.

Hagati aho ariko, Mukazayire yavuze ko abakozi ba Minisiteri ishinzwe ibiza bageze muri ako gace ngo barebe ubutabazi bwahabwa iyo miryango yasenyewe n’imvura.

Imvura n'umuyaga byasenye abaturage
Zimwe ntizaguye ariko ibisenge byagurutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza