Ngoma: Ibiro by’utugari byose bizagezwaho amashanyarazi na Internet bitarenze 2018

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buratangaza ko uyu mwaka uzarangira utugari twose two muri aka Karere dufite amashanyarazi na Internet, kugira ngo turusheho kunoza serivisi dutanga.

Aka karere kagizwe n’imirenge 16 n’utugari 64, muri two 36 nitwo dusanzwe dukoresha Internet, naho 37 akaba aritwo dufite amashanyarazi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’umwiherero w’iminsi itatu w’inama Njyanama y’akarere wasojwe ku cyumweru, ubuyobozi bwiyemeje ko mu mezi atatu asigaye ngo uyu mwaka urangire utugari twose tuzagezwamo amashanyarazi na Internet.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yatangaje uyu muhigo ugamije kurushaho kwihutisha serivisi zitangirwa mu tugari.

Ati “Ubu tumaze guha internet utugari 36, turifuza ko uyu mwaka urangira n’utundi twose dufite amashanyarazi na internet kugira ngo turusheho kwegereza serivisi nziza abaturage”.

Yakomeje agira ati “Utugari turi kure ku buryo bigoranye kugezayo umuriro tuzabashakira imirasire y’izuba ariko icyo tubizeza ni uko uyu mwaka uzarangira mu tugari twose bakoresha amashanyarazi na internet.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Zaza, Musigiyimana Balthazar yabwiye IGIHE ko basanzwe bafite mudasobwa ariko bayikoresha ari uko bageze ku murenge kuko ariho haba Internet n’amashanyarazi.

Ati “Ibi bituma umwanya munini tuwumara ku murenge ku buryo n’abaturage batatubona kenshi ahubwo abenshi badusanga ku murenge kuko ariho tubahera serivisi zikeneye internet. Na raporo nyinshi dukora niho tujya kuzikorera”.

Musigiyimana yakomeje avuga ko nibabona umuriro bizatuma begera abaturage wa mwanya bakoreshaga bajya ku murenge, bakawukoresha muri gahunda z’abaturage.

Ati “Raporo twakoraga n’intoki tuzajya tuyikorera ku mashini bitume akazi kihuta ndetse binatume dufasha abaturage bacu mu gutanga mituweli tutarindiriye ko bajya ku murenge”.

Uyu mwiherero wari ugamije kurebera hamwe inzitizi zituma Akarere ka Ngoma, gakomeza kuza mu myanya itari myiza mu kwesa imihigo ndetse no kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka rigeze.

Wafatiwemo kandi zimwe mu ngamba zizatuma aka Karere katongera kuza mu myanya ya nyuma dore ko kabaye aka 22 n’amanota 64.7%, kaba aka nyuma mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Mu ngamba zafashwe harimo; gutangira raporo ku gihe hemejwe ko kandi hazajya haba isuzuma ry’imihigo buri kwezi kugira ngo bakomeze kurebera hamwe uko imihigo ishyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma Kanayoge Alex, avuga ko mu mezi atatu utugari twose tuzaba dufite amashanyarazi na internet
Nyuma y’umwiherero w’iminsi itatu w’inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, abanyamakuru bahawe ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza