Ngoma: Batatu barimo na Dasso batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Abantu batatu barimo n’ushinzwe umutekano mu rwego rwa Dasso mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, batawe muri yombi bakekwaho kwica umuturage witwa Nzabonimana Venuste.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2018, hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Nzabonimana.

Amakuru aturuka mu gace yari atuyemo avuga ko yatonganye n’umugore we ku wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2018, baratabaza, ababatabaye barimo na Dasso batangira kumukubita, aza kujya kwa muganga ariho yaguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yitabye Imana, iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Yagize ati “Umuturage yapfuye, yapfuye ari mu bitaro bya Kibungo inkuru twayimenye mu gitondo mu nkuru z’umutekano ariko bivugwa ko ku tariki 19 yarwanye n’umugore we, abantu hatabaza n’abari mu mutekano bavuga ko umuyobozi w’umutekano wabakizaga yakubise umugabo ikoni.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise ajya kwa muganga atangira gukurikiranwa ariko yitaba Imana ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2018.

Yongeyeho ko basabye abaganga kubakurikiranira neza uko nyakwigendera Nzabonimana yakiriwe n’indwara bamusanzemo, anashimangira ko Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza