00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Babiri bafatanywe 678.000 Frw y’amiganano, bari bamaze gutangaho 50.000 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Abaturage babiri bo mu Karere ka Ngoma bafatanywe amafaranga y’amiganano 678.000 Frw ubwo barimo bagenda bayakwirakwiza mu ba-agents babasaba kuyababikira kuri telefoni zabo ngendanwa.

Aba bagabo bafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, aho bari mu Mudugudu wa Torero mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Ngenda Mathias, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bafashwe nyuma yo gutanga ibihumbi 50 Frw by’amiganano ngo bayashyirirwe kuri Mobile Money.

Yakomeje agira ati “Umu-agent yahise ataka nyuma yo kumutuburira tumenya amakuru turabashakisha turabafata, bari kuri moto bakomeje n’ahandi bari bafite amafaranga 878.000 Frw.”

Yasabye abaturage kwitonda bakajya babanza gushishoza ku mafaranga babahaye ngo kuko hari ubwo babona abantu nk’aba babaha amafaranga y’amiganano.

Ati “Abaturage turabasaba kuba maso amafaranga yose bazajya bafata bajye babanza bitegereze barebe neza niba atari amiganano babahaye.”

Kuri ubu aba bagabo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kibungo kugira ngo hakomeze iperereza banaryozwe iki cyaha.

Amafaranga yafatanywe aba bagabo yiganjemo inoti za 2000 Frw ndetse n'iza 5000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .