00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahahoze Kaminuza ya Kibungo hashobora gutangira irindi shuri rikuru vuba

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buratangaza ko hari gushakishwa irindi shuri ryakorera ahahoze Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yafunzwe burundu na Minisiteri y’Uburezi muri Kamena 2020.

Ibi bije nyuma yaho iyi kaminuza ifungiwe igateza ibihombo ku baturage bakodeshaga inzu abanyeshuri bayigagamo n’ubucuruzi busubira inyuma mu gace yari iherereyemo.

Umuhoza Oliver utuye mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Karenge munsi y’ahakoreraga iyi kaminuza yabwiye IGIHE ko kuva bayifunga bagize igihombo gikomeye cyane.

Yavuze ko ubundi hahoraga urujya n’uruza rw’abanyeshuri baguraga ibintu byinshi, abanyonzi, abamotari, abacuruzi n’abafite inzu zikodeshwa ubu ngo abenshi barahimutse kubera kubura abakiriya bituma muri uyu Mudugudu hakonja cyane.

Ati “Nko kuri njye ndi umwe mu bacuruzi, igihombo cya mbere nagize ni uguhomba abaturanyi kuko baradususurutsaga, igihombo cya kabiri nahombye abakiriya bituma ubucuruzi bwanjye busubira inyuma, ikindi hari bagenzi banjye bari bafite inzu bakodesha ariko kugeza kuri iyi saha ntizigikodeshwa kuko abazibagamo ni abanyeshuri ubu babuze abandi bakiriya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque yavuze ko hari ibiganiro bari kugirana n’andi mashuri kugira ngo aze kuhakorera kandi ngo ibyo biganiro biri kugenda neza.

Ati “Hari ibiganiro byatangiye tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’Intara hamwe na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo hariya yakoreraga harebwe ikintu cyahakorerwa ariko kijyanye n’uburezi, twakwizeza abaturage ko igisubizo kiri gushakwa kandi kizaboneka mu minsi ya vuba.”

Mapambano yavuze ko hashobora kugaruka kaminuza nubwo yaba ititwa UNIK ariko ko rizaba ari ishuri kandi rizatanga ubumenyi kuri benshi ryongere no gushyushya aka Karere.

Kaminuza ya UNIK yatangijwe mu mwaka wa 2003 ni imwe mu zagiriye umumaro abigaga uburezi kuko yabafashije mu kubigisha mu biruhuko, mu mpera z’icyumweru ndetse no mu mibyizi, nyuma y’igihe gito yaje gufungura ishami mu Karere ka Rulindo ryafashaga abaturuka mu Burengerazuba n’Amajyaruguru.

Yabarizwagamo amashami atatu arimo iry’uburezi, imari n’icungamutungo ndetse n’ishami ry’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro, yafunzwe imaze gushyira ku isoko abarenga 9500.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .