00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abahinzi bapfirwaga ubusa n’umusaruro kubera imihanda mibi babonye igisubizo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Imihanda y’imigenderano yubatswe mu mwaka w’imihigo wa 2020/2021 mu Karere ka Ngoma yafashije abahinzi bo mu Karere ka Ngoma n’abagorwaga no kubona ubutabazi bw’ibinyabiziga mu kubageza kwa muganga.

Ni imihanda ireshya na kilometero 37 zirimo 20 zubatswe mu muhanda Nyaruvumu-Rebezo wubatswe mu Murenge wa Rukira ahazwi cyane nk’ahantu hakunda kwera ibitoki.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge baganiriye na IGIHE, bavuze ko imihanda mibi bari bafite yatumaga bahendwa n’abazaga kubagurira ibitoki babijyana i Kigali.
Uwingabire Yvonne utuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira, yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuba babonye umuhanda mwiza.

Ati “Twahingaga imyaka ntibashe kubona isoko kubera umuhanda mubi watumaga imodoka zitagera ino aha, none ubu zisigaye zihagera zikatugurira ku giciro cyiza. Hari nk’igihe ikilo cy’igitoki bakituguriraga ku mafaranga 50 cyangwa no munsi yahoo ariko ubu baduhera ku giciro cyiza kuko nta rwitwazo.”

Mukabutera Josephine we yavuze ko hari nk’ababyeyi bafatwaga n’inda mu ijoro bakabura moto cyangwa imodoka iza kubatwara none ubu ngo isaha iyo ari yo yose wahamagara ikinyabiziga kikaza cyihuse kubera umuhanda mwiza.

Ati “Amatike yaroroshye cyane, ubundi bagucaga amafaranga menshi bitwaje umuhanda mubi none ubu rwose byaroroshye cyane.”

Bugingo Faustin na we utuye mu Kagari ka Nyaruvumu yavuze ko kuva umuhanda mwiza wakorwa byamufashije cyane kuko ngo asanzwe arangura imyaka akayigurisha.

Ati “Ubu iyo naguze imyaka hakagira undi uza kuyindangurira inaha, ntabwo ampenda nka mbere kuko byasabaga kungurira akanashaka abayikorera bayigeza ku modoka, ubu imodoka iraza ikagera iwanjye nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque avuga ko muri uyu mwaka wa 2020/2021 hubatswe ibilometero 37 by’imihanda y’imigenderano, ikaba yarubatswe mu bice bigaragara ko bitari bifite imihanda myiza.

Yakomeje avuga ko iyi mihanda yubatswe hagendeye ku kuba abaturage nta wundi muhanda mwiza bari bafite, ngo nk’uwa Nyaruvumu-Rebezo ureshya na kilometero 20 wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni 60 Frw.

Ati “ Murabona ko nka hano twawubatse ari agace gafite ubutunzi bw’imyaka, imodoka zazaga kuyifata zikagwamo, ibiraro byari bimeze nabi ariko ubu umeze neza ku buryo dufite icyizere ko uzabazanira ibyiza byinshi.”

Kuri ubu Akarere ka Ngoma kari kubaka imihanda itandukanye irimo uwa Kibaya-Rukira-Nasho ureshya na kilometero 35 uzashyirwamo kaburimbo yoroheje, harimo kandi kilometero 11 za kaburimbo zizubakwa mu Mujyi wa Kibungo ndetse n’undi muhanda uzahuza aka Karere n’aka Bugesera imirimo ikaba irimbanyije.

Umusaruro w'abahinzi uzajya ugera ku isoko byoroshye kubera ko imihanda myiza yabonetse
Uyu muhanda uri mu igiye gufasha abaturage ba Rukira kugurisha umudaruro wabo ku giciro cyiza
Abagura ibitoki biboneka mu Mirenge irimo Rukira babisanga mu mirima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .