Ngoma: Abagororwa 14 bafungiwe ibyaha bya Jenoside basabiye imbabazi mu ruhame

Yanditswe na Baryaherezahe Léonce
Kuya 2 Kanama 2019 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Abagororwa 14 bafungiye muri Gereza ya Bugesera kubera ibyaha bya Jenoside, basabye imbabazi mu ruhame abo biciye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, nyuma y’igihe bumva inkomanga ku mutima kubera ibyaha bakoze.

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2019 nibwo mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma, habereye iki gikorwa kigaragaza intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Muri icyo gikorwa, abagororwa 14 bahagaze mu ruhame basaba imbabazi abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, nyuma y’igihe batavugisha ukuri ku byo bakoze.

Habimana Emmanuel bitaga Cyasa ubu ufiteimyaka 62, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yemera ko yari umwe mu bari bakuriye Interahamwe muri Komini Sake.

Avugako mu mwaka wa 2000 yafashe iya mbere akitabira uru rugendo rwo gusaba imbabazi kuko ibyo yakoze yumvaga bimuremereye ku mutima.

Ati “Icyaha cya Jenoside nakoze cyarambabaje, ndacyemera, ndacyirega, nkisabira n’imbabazi ndetse mfata n’umwanzuro wo kubikangurira n’abandi twafatanije kugikora, kugira ngo dutange n’umusanzu wo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muyoboke Stapine wiciwe umuryango na Habimana muri Jenoside, avuga ko yahoranaga intimba n’agahinda kadashira kuko atari azi uwamwiciye umuryango n’ababyeyi. Nyuma yo gusabwa imbabazi, yavuze ko amaze kumenya iby’urupfu rwa se na nyina byatumye aruhuka umutima, maze atanga imbabazi.
Yakomeje asaba abateye iyi ntambwe gukomeza gukangurira n’abinangiye, kubabwiza ukuri ku babo bishwe n’aho imibiri yabo iherereye, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Mugaga Johnson, yashimiye abagororwa bemeye kwirega bagasaba imbabazi, anabahamagarira kurushaho kuvugisha ukuri ku bwicanyi bakoze muri Jenoside kuko aribyo abanyarwanda bakeneye.

Ati “Gusaba imbabazi ni ubutwari bushingiye ku kwicisha bugufi kandi gutanga imbabazi ni ubutwari bushingiye ku bupfura.”

Yasabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), abanyamadini n’indi miryango ishinzwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge muri za gereza, gukomereza aho bageze ariko bakarushaho gukangurira abagororwa basaba imbabazi no kuvugisha ukuri ko mu mutima, kuko ariko gukenewe n’umuryango Nyarwanda.

Umuyobozi Ushinzwe kugorora muri RCS, CP Jean Bosco Kabanda, yavuze ko iki gikorwa kizakomeza, ariko ko hakiri imbogamizi z’abagororwa bamwe batavugisha ukuri ku cyaha cya Jenoside bakoze n’abandi bakinangiye imitima. Yavuze ko RCS izakomeza imirimo yayo yo kugorora nk’uko ibifite mu shingano.

Uretse abagororwa 14 basabye imbabazi kuri uyu wa Kane, hari n’undi umwe wagiyeyo gusaba imbabazi, warangije igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe.

Kugeza ubu habarurwa abagororwa 6000 bamaze kwandika amabaruwa basaba imbabazi, barimo 1800 bamaze guhuzwa n’abo biciye muri Jenoside bakabasaba imbabazi imbonankubone, ndetse bakazihabwa.

Abagororwa 14 basabye imbabazi mu ruhame
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Umugororwa witwa Bararwanika aramukanya n'uwamuhaye imbabazi
CP Jean Bosco Kabanda yavuze ko bazakomeza kugorora abakoze ibyaha mu buryo bwose bushoboka
Habimana Emmanuel bita Cyasa asaba imbabazi
Johnson Mugaga yashimye abasabye imbabazi n'abemeye kuzitanga
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Rukumberi yashimye iki gikorwa
Uzaribara Ézéchiel warangije igihano (iburyo) ahabwa imbabazi n'uwo yahemukiye (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza