Umukuru w’Igihugu yabitangarije i New York ejo ku cyumweru aho yayoboye inama ya 14 ya Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza internet yihuta ku rwego rw’Isi, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, Umuyobozi wungirije wa UNESCO, Irina Bokova; umuherwe Carlos Stim Helú n’abandi.
Iyi nama initabirwa n’abayobozi b’ibigo n’inganda bikomeye, abanyapolitiki n’abahagarariye za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abahanga ndetse n’indi miryango irebwa n’iterambere.
Perezida Kagame yagarutse ku mbogamizi zikomeje kuzitira ikwirakwizwa ry’umuyoboro mugari wa internet zirimo ubufatanye bw’ibihugu no kudashyira hamwe, bituma ibitekerezo n’ibisubizo byaganiriwe akenshi biba amasigaracyicaro.
Yatanze urugero rw’aho Guverinoma z’ibihugu bibiri byo muri Afurika bituranye mu myaka 40 byananiwe kubaka ikiraro cya metero nka 200 cyangwa 300 kibihuza, abaturage babyo bakaba bakomeje guhura n’ingaruka zo kwambuka umugezi bamwe bakarohama.
Yakomeje ashimangira ko inzego zitandukanye zikeneranye ngo zifatanye gukemura ibibazo bihari.
Yagize ati “Mureke dukomeze gukora cyane tugaragaze ibibazo, ibisubizo bishoboka kandi tubigeze ku babishinzwe yaba za Guverinoma, inganda ndetse tunakore ubukangurambaga mu baturage bamaze kuba benshi. Dukomeze gushyiraho urubuga ruduhuza dushakiremo ibitekerezo bibyara umusaruro.”
Perezida Kagame yanakomoje ku mbogamizi y’uko hari ibyo ibihugu n’abantu batandukanye bemeranya ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikibazo, avuga ko bitabuza abantu gukomeza kuganira no kubivugutira umuti binyuze muri bwa bufatanye.





















Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO