Kwamamaza

Gasabo: Koperative z’abagore zasabwe kubyaza umusaruro ubufasha zihabwa

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 20:42' na IGIHE


Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta, Women for Women International washishikarije koperative 10 z’abagore zikorera mu Karere ka Gasabo gutekereza ku mishinga yabateza imbere n’igihugu muri rusange, bagakoresha neza amahirwe n’ubushobozi bahabwa.

Abagore bibumbiye muri koperative 10, bahawe amahugurwa n’umuryango Women for Women, ku bijyanye no gucunga neza umutungo wabo no gukora imishinga itandukanye, yasojwe n’umuhango wo guhemba abitwaye neza mu marushanwa yabahuje.

Clemence Bideri wari uhagarariye Umuyobozi w’Umuryango Women for Women ku rwego rw’igihugu, yavuze ko aya marushanwa yateguwe hagamijwe gukangurira koperative z’abagore kuzuza ibitabo no kumenya gukora imishinga izabafasha kugera ku rundi rwego rwisumbuye babinyujije no mu mahugurwa yo kwihangira imirimo ibateza imbere.

Aya marushanwa yabereye ku cyicaro cy’umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo yasojwe kuri uyu wa kane tariki ya 25 kanama 2016 yitabiriwe na koperative 10,muri zo umunani zageze mu cyiciro cya nyuma, enye za mbere zihabwa ibihembo.

Ku mwanya wa mbere haje koperative “Abishyizehamwe Bumbogo” yatsindiye ku manota 92%, ihabwa igikombe na sheki y’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda, umwanya wa kabiri wegukanwa na koperative “Twambare neza” yagize amanota 90% ihabwa 800,000 frw, ku mwanya wa Gatatu haje koperative “Abihuje b’Uwaruraza” yagize amanota 89,5% ihabwa amafaranga 600,000 frw, umwanya wa 4 ufatwa na koperative “Inkwakuzi Ndera” yagize amanota 89,5% ihabwa 400,000frw.

Musabyeyezu Dative uhagarariye koperative “Abishyizehamwe Bumbogo” yegukanye umwanya wa mbere, yavuze ko umuryango Women for Women wabahuguye mu kugira isuku, guhinga bya kijyambere, kugira umurava, gukorera ku gihe, kurera neza baringaniza urubyaro kandi bakajyana abana mu mashuri.

Yakomeje atangaza ko uyu muryango waberetse ibyiza byo kwitabira ubwisungane mu kwivuza, no gukorana cyane cyane n’ibigo by’imari bakagana na BDF kugirango barusheho kwiteza imbere, bityo bikaba bimaze gutuma batera intambwe ishimishije mu mibereho.

Mu karere ka Gasabo, umuryango Women for Women ukorera mu murenge wa Ndera na Bumbogo umaze guhugura abagore barenga ibihumbi umunani. Kuva mu mwaka wa 1997, umaze gufasha abagore ibihumbi 73 mu mishinga yawo y’igihe kirekire.

Koperative Abishyizehamwe, yabaye iya mbere yahawe sheki ya miliyoni imwe
Koperative Abihuje b'Uwaruraza yabaye iya gatatu, ihembwa ibihumbi 600
Koperative Inkwakuzi yaje ku mwanya wa kane yahembwe ibihumbi 400 by'amafaranga y'u Rwanda
Abitabiriye uyu muhango bacinye akadiho

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved