Never Again yagaragaje icyuho mu komora ibikomere Abanyarwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 05:14
Yasuwe :
1 0

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Never Again Rwanda (NAR), watangaje ko hakiri imbogamizi nyinshi zituma abafite ibikomere byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bidakira.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ugushyingo 2017, uyu muryango wateranyije inama wahuriyemo na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, igamije kureba imbogamizi zigihari n’icyakorwa mu kugabanya ibyo bikomere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never again Rwanda, Mukankubito Immaculée, yavuze ko nubwo hashize imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ari nayo nyirabayazana y’ibikomere byiganje cyane mu muryango nyarwanda, biracyari bibisi.

Yagize ati “Ubushakashatsi buri gukorwa muri iyi minsi ntabwo bugaragaza ko biri ku bantu bakorewe jenoside gusa ahubwo n’abana bakomoka ku bayikoze, ikintu gikomeye cyane gituma bitarangira ni ipfunwe ku mpande zombi kuko n’abayikoze barakomeretse.”

Yavuze ko baba abakoze Jenoside n’abayikorewe bose usanga batirekura mu kuvuga ibyababayeho.

Yongeyeho ati “ Kuvuga kuri Jenoside cyangwa kuyiganiraho biragoye cyane cyane ku babyeyi, biracyabura imvugo n’inyito cyane cyane ku baba barakoze jenoside, birabaremereye cyane kubibwira abana nabyo bigatuma uko guheranwa nabyo bihoraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko komora ibikomere bisaba igihe kirekire kuko hari n’ibigenda bivuka.

Yagize ati “Ubushakasha bwakozwe mu gukurikirana uko iki kibazo kigenda gihinduka, butugaragarariza ko ibikomere bigenda bigaragara ndetse bigenda bivuka, ni ibintu bisaba igihe kirekire kuko abantu barabihererekanya, ariko igishimishije ni uko mu gihugu cyacu bigenda bigabanuka uko imyaka ishira.”

Ndayisaba avuga ko ibikomere bigenda bigabanuka ku buryo byavuze kuri 11.1% by’Abanyarwanda bose mu myaka itanu ishize bigera kuri 4% muri uyu mwaka.

Never Again Rwanda igaragaza ko kugira ngo ibikomere birusheho kugabanuka, Minisiteri y’Ubuzima yarushaho gushyiraho ingamba n’ubushobozi mu kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse bikagenerwa gahunda zihariye.

Isaba ko harushaho gushyirwaho uburyo bwo kwegereza abantu ubujyanama ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe aho kubushyira gusa kwa muganga.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never again Rwanda, Mukankubito Immaculée ati “Ntabwo umuntu azajya kwa muganga kwivuza ipfunwe.”

Ibitera ibikomere mu banyarwanda bikomoka ahanini kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ubuhunzi, ubukene bwatewe nayo, kubura ababyeyi, inshuti n’imiryango, kubura imitungo, guhora abantu bibuka ibyababayeho n’ibindi. Inzobere zigaragaza ko ibyo byose bigenda bigabanuka binyuze mu bujyanama.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never again Rwanda, Mukankubito Immaculée
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza