Neven Mimica wari kumwe na Perezida Kagame mu kiganiro yamaganye ibyatangajwe n’abarimo RFI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Komiseri ushinzwe ubutwererane n’iterambere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Neven Mimica, yamaganye abakomeje gukwirakwiza ko yibasiwe na Perezida Kagame mu kiganiro baherutse kugirana kuri televiziyo yo mu Bufaransa, France 24.

Mu Cyumweru gishize ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Burayi, Perezida Kagame ari kumwe na Mimica bagiriye ikiganiro kuri France 24 cyayobowe n’umunyamakuru Catherine Nicholson.

Muri icyo kiganiro, hari aho umunyamakuru yabajije Mimica kuri raporo iheruka yanzuye ko mu Rwanda “hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye byo guhungabanya uburenganzira rusange n’ubwa politiki, ” abazwa umwanya bihabwa iyo bigeze ku kugena inkunga z’ibihugu.

Mimica yasubije ko hari uburyo mpuzamahanga bwashyizweho bwerekana uko bigenda ngo ibihugu bya Afurika bihabwe inkunga, harimo amasezerano ya Cotonou n’ibihugu bya Afurika, Pacifique na Caraïbe.

Ati “Ariko iyo bigeze ku Rwanda nkunda kuvuga ko, uretse n’ubu ndi kumwe na Perezida w’u Rwanda, ari urugero rw’ibikwiye gukorwa mu bijyanye n’iterambere, ubukungu, politiki, umutekano, ubwiyunge, kubera ko hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, ni ibihe bikomeye byabayeho mu mateka… uhereye kuri icyo gihe ukagera aho u Rwanda rugeze uyu munsi, u Rwanda ni urugero mu kuri. ”

Perezida Kagame yahise avuga ko bitangaje kuvuga ko abaturage bateye imbere ariko ukavuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa, ati “abavuga ko mu Rwanda ari ikuzimu birengagiza ukuzimu twanyuzemo kandi tugahangana nako. ”

Yakomeje kuri ibyo birego ati “Ahubwo mukwiye kureba hirya no hino mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bw’abantu, iyo turebye iki kibazo cy’abantu bakumirwa ngo bajye kurohama muri Méditerranée n’ahandi, abantu barimo gufatwa nabi mu bihugu byanyu, kuki mutavuga ku bibazo byanyu by’uburenganzira bwa muntu? ”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye guhagarika imyumvire yo kwishyira heza iyo bigeze ku burenganzira bwa muntu.

Ikinyamakuru RFI cyahise cyandika inkuru, kigaragaza ko Kagame yibasiraga Mimica, ndetse icyo kinyamakuru gisa n’igisaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga.

Komiseri Neven Mimica abinyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatatu yamaganye ibyakwirakwijwe bivuga ko yibasiriwe, ati “Mwiteza urujijo rudafite ishingiro. Sinigeze numva ko nibasiwe na Perezida Kagame mu kiganiro twagiriye kuri France 24 kubera ko ibyo yavugaga ntabwo ari njye yavugagaho.”

Mimica yakomeje agira ati “ ikiganiro cyacu cyari cyiza kandi cyubaka kandi kizahoraho.” Yahise ashyiraho umurongo urubuga ruriho icyo kiganiro, asaba ko abantu babyirebera.

Si ubwa mbere RFI yibasira u Rwanda cyangwa ikavuga ibitari ukuri ku Rwanda.

Umwaka ushize umuyobozi wayo Laurence Bloch yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma y’uko umwe mu banyamakuru bayo Natacha Polony yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amakimbirane yabaye hagati y’abaturage batuzuye mu mutwe.

Inkuru bisa: RFI yayobeje imvugo ya Perezida Kagame, ihabwa inkwenene biratinda

Neven Mimica yamaganye abavuze ko yibasiwe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza