NEC yemeje ko uturere twose twamaze kugezwamo ibikoresho by’amatora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kanama 2017 saa 07:53
Yasuwe :
3 0

Komisiyo y’amatora yemeje ko igikorwa cyo kujyana ibikoresho bizifashishwa mu matora ya Perezida wa Repubulika mu turere twose 30 cyagenze neza, igisigaye akaba ari ukubigeza ku biro by’itora mu tugari dutandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yatangarije The New Times ko ibyo bikoresho birimo impapuro z’itora, wino, lisiti z’itora n’ibindi biri bugezwe ku biro by’itora 2 340 kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Ubu tuvugana ibikoresho by’itora byose biri ku rwego rw’uturere kandi nta gushidikanya bari bubigeze ku biro by’itora aho abaturage bazatorera.”

Muri Diaspora hari ibiro by’itora 98 bizakoreshwa n’abantu 44 362. Munyaneza avuga ko kuri ubu hari umubare munini w’abanyarwanda bo muri Diaspora bazatorera mu gihugu, bikaba byaratumye NEC ibashyiriraho ibiro by’itora byihariye.

Yagize ati “Uyu mwaka umubare w’ababa muri Diaspora bazaba bari mu gihugu mu gihe cy’amatora ni benshi mu buryo butunguranye. Abiyandikishije kuri lisiti y’itora bazahabwa impapuro zidasanzwe na NEC zibemerera gutora. Turimo kubashyiriraho ibiro by’itora byihariye.”

Komisiyo y’amatora irakorana na Polisi n’Ingabo z’igihugu yaba mu kujyana ibikoresho ku biro by’itora kugira ngo habe umutekano usesuye muri iki gikorwa no ku biro by’itora.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeza ko bohereje abapolisi ku biro by’ittorau gihugu hose kugirango abanyarwanda bose bazatore mu mucyo no mu bwisanzure.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe na miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bazatora ni 6,897,076.

Imodoka za gisirikare ni zo zatwaraga ibikoresho by'amatora zibijyana mu turere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza