NEC yatangiye kwakira abazavamo Meya mushya w’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kanama 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kwakira Abanyarwanda bashaka guhatana mu matora y’Abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi by’Umujyi wa Kigali, azaba tariki ya 17 Kanama 2019.

Ni amatora azagendana n’imiterere mishya iheruka guhabwa Umujyi wa Kigali, aho Komite nyobozi izatorwa izaba igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo NEC yatangiye kwakira kandidatire, bikazakorwa mu minsi itatu kugeza ku wa Gatanu, tariki 9 Kanama 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko iki gihe atari gito kuko bireba uturere duke (dutatu) kandi twose two mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Kugeza ubu nta makuru nari nabona y’abatanze kandidatire, gusa hari abakozi babategereje, birakorwa uyu munsi, n’ejo kugeza ku wa Gatanu. Iyi minsi ntabwo ari mike kuko ni uturere dutatu gusa kandi ni hano mu mujyi.”

Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bazaba bafite manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ni we uzajya asimbura Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu mirimo igihe adahari.

Uko amatora azagenda

Ku wa 17 Kanama 2019, mbere ya saa sita hazatorwa abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye uturere, ni ukuvuga ko Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, buri karere kazaturukamo abajyanama babiri bagizwe n’umugabo n’umugore.

Baziyongera ku bandi batanu bazaba bashyizweho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, maze saa cyenda batorwemo Komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iri mu Mujyi wa Kigali.

Ibisabwa ku bifuza kuba abajyanama b’Umujyi wa Kigali

Itegeko Ngenga rigenga amatora ryo ku wa 29 Nyakanga 2019, riteganya ko ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w’ubujyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, agomba kuba ari Umunyarwanda; afite nibura imyaka 21 y’amavuko.

Kandidatire ye iherekezwa n’ibaruwa itanga kandidatire inagaragaza amazina ye yose ahwanye n’ari mu ikarita ndangamuntu ye; umwirondoro we (CV) atibagiwemo umurimo akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho atuye n’icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu.

Habamo kandi amafoto abiri magufi y’amabara; fotokopi y’ikarita ndangamuntu ye; icyemezo kigaragaza ko atafunzwe cyangwa yafunzwe n’icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu; kopi y’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi iriho umukono wa noteri n’inyandiko ye yashyizeho umukono yemeza ko inyandiko yatanze zihuje n’ukuri.

Ushaka kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali abimenyesha ubuyobozi bw’Akarere ko mu Mujyi wa Kigali ashaka kwiyamamarizamo mu nyandiko hasigaye nibura amasaha 24 kugira ngo bikorwe, akagenera kopi yayo umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’amatora ku rwego rw’ako Karere.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali batorerwa muri buri Karere k’Umujyi wa Kigali ku buryo buziguye kandi mu ibanga n’Abagize Inama Njyanama z’imirenge igize ako karere.

Ibisabwa abashaka kujya muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali

Ushaka kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali agomba kuba ari mu bagize Inama Njyanama yawo; afite nibura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Mbere cya kaminuza cyangwa icy’ishuri rikuru ryemewe na Leta.

Icyakora, ufite nibura impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi y’amashuri atandatu yisumbuye yemewe na Leta n’uburambe nibura bw’imyaka itanu mu buyobozi, ashobora kwemererwa kwiyamamaza. Ushaka kwiyamamariza ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agomba kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko.

Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iri mu Mujyi wa Kigali.

Gutanga kandidatire ku myanya yo muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bikorwa ku munsi w’itora imbere y’abagize inteko itora. Itora rikorwa mu buryo buziguye kandi mu ibanga. Mu bagize Komite Nyobozi, hagomba kubamo nibura 30% by’abagore.

Muri iki gihe kandi NEC irimo no kwakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri, aho bizarangira ku wa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali bigiye gukorwamo amavugurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza