NEC yasobanuye iby’amatora y’Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko mu byumweru bitatu biri imbere ari bwo hazatorwa Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, uzasimbura Pascal Nyamulinda weguye mu kwezi gushize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko kugeza uyu munsi nta muntu uratanga kandidatire kuri uyu mwanya ariko barategereje kugeza ku wa Mbere w’icyumweru gitaha bakira kandidatire z’abifuza kuyobora Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Uretse kuba [Nyamulinda] yareguye ku kuyobora umujyi yeguye no mu nama njyanama yari yaturutse mu Karere ka Gasabo. Hazabanza amatora mu Murenge wa Nduba, habanze hazamuke umuntu ajye mu nama njyanama y’akarere, yongere azamuke no muri njyanama y’umujyi, tubanze kubona umujyanama tubone kujya gutora komite.”

Yakomeje agira ati “Kuzuza inzego bizahera ku rwego rw’umurenge uriya weguye asimburwe. Ku rwego rw’umurenge amatora azaba ku itariki 19 Gicurasi, ku rwego rw’akarere azaba ku itariki 23 Gicurasi naho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali abe kuri 25 Gicurasi 2018.”

Nyamulinda Pascal yeguye ku mirimo ye ku wa 10 Mata 2018 ku mpamvu ze bwite, nyuma y’iminsi 418 ari kuri uyu mwanya.

Nyuma yo kwegura kwa Nyamulinda, Umujyi wa Kigali uri kuyoborwa by’agateganyo na Busabizwa Parfait wari umwungirije ashinzwe ubukungu.

Ibiro by'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza