Nduhungirehe yasubije Michaëlle wavuze ko ibihugu byamugambaniye bigashyigikira Mushikiwabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kuba Michaëlle Jean yishyizemo ibihugu bigize Francophonie kuko byashyigikiye Louise Mushikiwabo, nta gaciro byahabwa.

Michaëlle Jean wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) guhera mu 2015, yahataniraga kugumana uwo mwanya na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, wanemejwe n’abakuru b’ibihugu.

Mushikiwabo yari ashyigikiwe n’ibihugu 29 bya Afurika bitora muri OIF, agashyigikirwa n’u Bufaransa, u Bubiligi, Canada n’ibindi.

Guverinoma ya Canada na Québec byatanze Michaëlle Jean nk’umukandida nabyo mbere y’amatora byeruye ko bitazamushyigikira ahubwo bizashyigikira uhuriweho na benshi.

Kuri uyu wa Kane mu ijambo rifungura inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize OIF yaberaga i Erevan muri Arménie, Michaëlle yavuze ko muri uwo muryango harimo igisa n’akagambane k’ibihugu, binyuranyine n’amahame awugenga.

Mu kiganiro ‘Murisanga’ Nduhungirehe yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika kuri uyu wa Kane, yatangaje ko ibyavuzwe na Michaëlle Jean nta shingiro bifite.

Nduhingirehe yavuze ko OIF yashinzwe n’ibihugu ari nabyo bifata ibyemezo, ku buryo umukandida watanzwe na bimwe muri ibyo bihugu atari we waza kubinenga.

Ati “Michaëlle Jean yatanzwe na Guverinoma ya Canada ndetse na Guverinoma ya Québec ashyigikirwa n’izindi Guverinoma hanyuma aba umunyamabanga Mukuru wa Francophonie. Ubu rero izo Guverinoma harimo n’iya Canada na Québec nazo ziteguye gushyigikira umukandida watanzwe n’u Rwanda n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo byakumvikana ukuntu uwo mukandida wari washyigikiwe mu matora ashize ari we wagaruka akavuga ko ngo za Guverinoma zirimo zikora ibintu by’amanyanga, ngo binyuranya n’amahame ya Francophonie, ibyo nta gisobanuro bifite.”

Michaëlle yavuze ko OIF ishobora kuba ri mu marembera ngo kuko iri gucengana n’amahame ayigenga.

Francophonie igizwe n’ibihugu 84 birimo 58 bitora na 26 by’indorerezi.

Amb Nduhungirehe yavuze ko Michaëlle Jean adafite ububasha bwo kunenga ibyakozwe n'ibihugu bigize OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza