Ndizeza Abanyarwanda ko ejo bazarara baririmbye Rwanda Nziza- Areruya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 06:36
Yasuwe :
3 0

Nyuma yo kugera ku munsi wa karindwi wa Tour du Rwanda 2017 acyambaye umwenda w’umuhondo, Areruya Joseph, yeruye asaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru mu kuyisoza bizeye ko agomba kuyegukana bagafatanya kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Areruya w’imyaka 21, kugeza uyu munsi ni we ufite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Rwanda 2017 isigaje agace ka nyuma ko kuzenguruka muri Kigali kagomba kuba kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo.

Ageze ubu arusha Umunya-Eritrea, Eyob Metkel, bakinana muri Dimension Data amasegonda 35 gusa. Aya masegonda ni ikinyuranyo gito cyane ndetse byatangiye gutera abakunzi be impungenge ko bishobora guhinduka ku munsi wa nyuma akaba yakwamburwa umwenda w’umuhondo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko Eyob yari amaze kwegukana agace ka Kayonza-Kigali kuri uyu wa Gatandatu, Areruya akaza amukurikiye amusize amasegonda atatu, yatangaje ko nubwo ari akazi katoroshye ariko yizeye kuzakora cyane ku munsi wa nyuma agaharanira ishema ry’igihugu cye.

Yagize ati “Ntekereza ko Eyob ashobora kuntwara umwenda w’umuhondo ni nayo mpamvu uyu munsi ntashoboraga kumureka ngo agende. Ni umunyamahanga nkaba Umunyarwanda, icyo ndwanira ni uko nakumva baririmba Rwanda Nziza hano mu gihugu cyacu kandi icyo nakizeza Abanyarwanda ni uko ejo tuzarara turirimbye Rwanda Nziza.”

Abajijwe ku buryo yakoranye n’uyu mugenzi we mu gace k’uyu munsi, Areruya yavuze ko bakoranye neza, bumvikana ko batagomba kujya gushaka buri mukinnyi watatse ahubwo bakazigama imbaraga kugira ngo baze kuzikoresha basigaje ibilometero bike.

Ibi babikoze ariko ubwo bari batangiye kuzamuka ku muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe, ngo Eyob yashatse gusiga abakinnyi bose kuko asanzwe azi kuzamuka cyane ariko Areruya, ubusanzwe utazamuka imisozi cyane, amugumaho kugera bageze ku murongo kuko yabonaga ashaka gukuramo amasegonda 38 yamusigaga.

Nubwo Eyob we yakunze gutangaza ko ari mu Rwanda gufasha Areruya nka mugenzi we bahuriye mu ikipe ya Dimension Data, abasesenguzi b’uyu mukino basanga bigoye kubyizera kuko uyu musore arimo gukina isiganwa rya nyuma muri iyi kipe bityo kwegukana Tour du Rwanda bikaba byazamufasha gushaka indi kipe ikomeye yerekezamo.

Agace ka nyuma k’iri siganwa kazazenguruka muri Kigali ku ntera y’ibirometero 120 kakaba kiganjemo udusozi, ibintu bitazorohera Areruya.

Umwaka ushize nabwo byageze ku munsi wa nyuma Ndayisenga Valens arusha Eyob amasegonda 42” aka gace ko kuzenguruka Kigali kegukanwa Okubamariam Tesfom n’ubundi uhari n’uyu mwaka akurikirwa na Eyob ariko kuko Ndayisenga yari yanze kubavaho bagera ku murongo bamusiga amasegonda atatu.

Areruya Joseph yasoje agace ka Kayonza-Kigali ari ku mwanya wa kabiri
Eyob Metkel wegukanye agace ka Kayonza-Kigali ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange
Areruya yijeje Abanyarwanda ko bazarara baririmbye Rwanda Nziza
Bamwe byabasabye kurira ibiti, abandi bajya hejuru y'inyubako kugira ngo barebe abasiganwa neza babitegeye
Abafana b'i Nyamirambo aho isiganwa ryasorejwe bari mu bicu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza