Ndera: Icyobo kimaze gukurwamo imibiri 123 y’abazize Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’inzego zitandukanye buri gufatanya gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye bajugunywa mu byobo bitandukanye, kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Ndera bukaba bwageze ku mibiri 123 mu cyobo mu kigo cy’ubuvuzi bwo mu mutwe, CARAES.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Iyamuremye Francois, yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umukobwa warokokeye muri iki kigo uba muri Canada.

Abarokotse Jenoside ngo bakomezaga kuvuga ko mu murima uri imbere muri CARAES hashobora kuba hari imibiri yajugunywemo ariko kuyibona ntibyorohe, umukobwa aza kohereza ubutumwa ko ubwo yaharokokeraga, yumvaga abantu bacukura inyuma y’inzu, bagakurura imibiri bayijugunyamo.

Iyamuremye yakomeje agira ati “Kuva kuwa Mbere kugeza ejo ku wa Gatandatu nibwo twabonye imibiri mu cyobo kimwe, twiyambaje n’imashini kugira ngo tuyikoreshe. Kubw’amahirwe twayibonye ejo, igera ku 123.”

Icyo gice kibamo abafureri cyubatswemo Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ngo hari n’abandi Batutsi batarashyingurwa kuko uretse abari bahahungiye muri Jenoside, hari abari baharwariye n’abakozi bahiciwe.

Iyamuremye yakomeje agira ati “Ntabwo wavuga ko ariyo mibiri yari irimo gusa kuko cyari icyobo kiyobowemo amazi hari iyangiritse, noneho nk’abana bo hari igihe kwangirika byihuta, ariko turacyashakisha n’ejo hari ikindi cyobo dushaka kurebamo hirya yaho kuko ikigo cya CARAES ni kinini.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi ijana yo kwibuka bateganya ko ahantu hose hazajya haboneka amakuru ko hashobora kuba harimo imibiri bazajya bakora ibishoboka mu kuyishakisha.

Yavuze ko mu giturage naho muri uyu murenge harimo ikindi cyobo bazarebamo ku wa Kabiri.

Abarokotse Jenoside bari kujya kureba niba nta muntu wabo waba uri muri abo kuko imyenda babaga bambaye ikigaragara nubwo hari ibimenyetso bimwe na bimwe byangiritse.

Ndera: Imibiri 123 y’abazize Jenoside yakuwe mu cyobo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza