00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Bank Rwanda yatangije gahunda yo gufasha abakozi bayo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2021 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

NCBA Bank Rwanda ku bufatanye na Sana Initiative, yatangije gahunda yise ’Mental Health Employee Assistance Programs (EAP)’ izajya ifasha abakozi bayo kubona ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku buntu.

Nyuma yo kubona ko ubuzima bwo mu mutwe ari ingenzi mu mibereho ya muntu, NCBA Bank Rwanda, yahisemo gutangiza iyi gahunda ifatanyije na Sana Initiative, isanzwe ikora ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe ndetse igashishikariza abantu guhagurukira kuzirwanya binyuze mu kuzisuzumisha no gutanga amahugurwa kuri zo.

Muri ubu bufatanye biteganyijwe ko abakozi ba Sana initiative bazajya bafata igihe bakaganiriza abakozi ba NCBA Bank Rwanda ku bijyanye n’uko bakwita ku bizima bwo mu mutwe ndetse banafashe abafite ibibazo bitandukanye birimo nko guhangayika bikabije, kwigunga n’ibindi.

NCBA Bank yatangaje ko yahisemo kwinjira muri ubu bufatanye mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakozi bayo ndetse no kubafasha kurushaho gutanga umusaruro mu byo bakora.

Iyi gahunda ya NCBA Bank yatangijwe ku wa 31 Gicurasi 2021 igamije kongerera ubumenyi abakozi bayo ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iyi gahunda, harimo gutanga amahugurwa y’igihe gito agamije gufasha ikigo ndetse n’abakozi gusobanukirwa ibibazo bishobora kubangamira akazi.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Lina Higiro, yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa gufasha abakozi b’iyi banki ahubwo n’imiryango yabo izabigiramo inyungu.

Yagize ati "Iyi gahunda ntizagira inyungu ku bakozi ba NCBA Bank Rwanda n’ubuyobozi bwayo gusa, ahubwo izagira n’akamaro ku miryango yabo, abakozi bacu bazabasha kwimakaza mu miryango yabo ibyo bazakura aha birimo kugenzura uguhangayika no gukoresha neza igihe. Amahugurwa yose, ubuvuzi n’ubujyanama bizatangwa ku buntu."

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, hagati ya 2017 na 2018, bwagaragaje ko mu 2018, abantu 223 500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe. Iziza ku isonga muri izi ndwara ni agahinda gakabije, ihungabana no kubatwa n’ingeso runaka.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Lina Higiro yavuze ko iyi gahunda yo gufasha abakozi b'iyi banki mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe izagira inyungu no ku miryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .