‘Nari namwemereye gusomana gusa – Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa watewe inda n’umuhungu bangana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Ukwakira 2018 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Gakobwa [izina ryahinduwe] ni umwana utuye mu Kagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali u Karere ka Nyarugenge. Yatewe inda afite imyaka 16 y’amavuko.

Icyo gihe yari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, aza kuryamana na mugenzi we nawe utaruzuza imyaka y’ubukure birangira amuteye inda.

Iyo muganiriye, akakubwira ubuzima abayemo nyuma yo kubyara imburagihe ukamugirira impuhwe.

Avuga ko uwamuteye inda yamufashe ku ngufu kuko bari bemeranyije ko bari busomane gusa nta mibonano mpuzabitsina bakora.

Ati “Nagiye iwabo ansaba ko turyamana ndabyanga mwemerera ibyo gusomana gusa. Nyuma yankuyemo ijipo ambwira ko atari buyinsubize tutabikoze.” Uwo munsi yahise atwara inda.

Yahise acikiriza amashuri, ahabwa akato n’abantu batandukanye barimo abanyenshuri bagenzi be, abaturanyi ndetse n’ababyeyi batiyumvishaga ko umwana wabo yatwita.

Ababyeyi be bamwicishaga inzara, bakanamusaba gusanga uwayimuteye ku buryo n’iyo nda yari igiye kuvamo.
Ntiyahiriwe dore ko n’uwo mwana mugenzi we yamwigaritse, bikaba ngombwa kwitabaza ubuyobozi.

Yakomeje agira ati “Nkibimenya narabimubwiye arabihakana ajya no kubwira iwabo ko ndi kumubeshyera ku buryo byabaye ngombwa ko tubigeza muri Polisi abona kubyemera.”

Gakobwa ahora yibaza ejo hazaza he n’umwana we nyuma yo kubyarana n’umwana bangana bombi badafite ubushobozi bwo kurera ahubwo bakirerwa.

Agira inama abo mu rungano rwe kwirinda ababashuka, babemerera impano zinyuranye cyangwa se babasaba kwishimishanya. Ngo iyo aza kurenga iyi mitekerereze, ntiyari kuba atewe ipfunwe n’ubuzima arimo.

Usibye Gakobwa waguwe mu gishuko, abakobwa bagaragaza ko bakeneye guhabwa inama zihagije z’uburyo bakwitwara mu gihe baguye mu bishuko.

Mukabarisa Louise wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro yatewe inda afite imyaka 17 y’amavuko.

Yabwiye IGIHE ati ‘‘Hari umukobwa twari duturanye yambwiye ko kugira ngo ngire ikibuno giteretse neza kandi mere amabere meza ari uko nazajya nkora imibonano mpuzabitsina idakingiye.’’

‘‘Umusore wari uturanye no kwa nyogokuru yaransabye ndamuha ahita antera inda. Iyo nza kuba naraganirijwe n’ababyeyi bakampa amakuru y’ukuri sinari kwishora mu busambanyi.’’

Ababyeyi baganiriye na IGIHE bavuze nta bumenyi bafite bakwifashisha baganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu gihe abandi bagaragaza ko bibatera isoni.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, isaba ababyeyi gukangurira abana kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge, inshuti mbi kandi bakabibutsa ko kureba filimi z’urukozasoni byangiza ubuzima bwabo.

Iyi Minisiteri hamwe n’iy’ubuzima batangiye gutegura ubutumwa bugufi bucishwa mu mugoroba w’ababyeyi buhamagarira ababyeyi kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Hanateguwe imfashanyigisho yitwa “Tuganire mwana wanjye” yungura ababyeyi ubumenyi ku mihindagurikire y’imibiri y’abana kuva ku myaka 10 kugeza kuri 24. Iyo mfashanyigisho yatanzwe mu Karere ka Bugesera, ikazakwirakwizwa no mu tundi turere.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abana bagera ku 17 500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda mu 2016. 63% by’abana batewe inda bigaga mu mashuri abanza no mu mashuri y’uburezi rusange bw’imyaka 9 na 12.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza