Kwamamaza

NAEB yashimye uburyo uruganda Huye Mountain Coffee rwegera abahinzi ba Kawa

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 12:48' na Prudence Kwizera


Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi - NAEB (National Agricultural Exportation Board), cyagaragaje ko cyishimira uburyo uruganda ‘Huye Mountain Coffee’ rwegera abahinzi rukabafasha kwita kuri Kawa yabo no kuyibyaza umusaruro utubutse.

Umukozi wa NAEB ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi byibasira Kawa, Potien Munyankera yabigarutseho kuwa 30 Nyakanga 2016, mu karere ka Huye ubwo yatangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gusazura Kawa no kuyikiza ibyonnyi.

Munyankera yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Huye ndetse n’abakozi b’uruganda Huye Mountain Coffee rutunganya umusaruro wa Kawa ihingwa mu misozi ya Huye, mu muganda rusange, aho bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusazura Kawa y’abaturage, kuyicira no kuyikiza ibyonnyi.

Nyuma y’umuganda, Munyankera aganira n’abaturage yashimye uburyo bita kuri kawa yabo, by’umwihariko agaruka ku ruhare rwa Huye Mountain Coffee mu guteza imbere igihingwa cya kawa ndetse n’uburyo uru ruganda rwegera abaturage rukababa hafi mu mikorere yabo ya buri munsi.

Yagize ati “Ibikorwa bya Huye Mountain coffee ni byiza cyane, kuko begera abaturage bagakorana imirimo yose ijyanye no kwita kuri kawa, turabyishimira cyane kuko ibyo bakora bifasha umuturage kumenya akamaro ko guhinga kawa kandi nawe agakuramo inyungu”.

Bamwe mu bahinzi babwiye IGIHE ko bishimira iki gikorwa cyo kwicira kwa no kuyisazura.

Francine Ukwizabigira utuye mu kagari ka Nyakagezi ati “Icyanshimishije ni uko bamfashije kwicira kawa yanjye no kuyisazura, sinari mbishoboye kuko urabona ko maze gusaza. Ubu ngiye kuyisasira nyiteho kuko imfasha kubona amafaranga”.

Ukwizabigira we yavuze ko afite ibiti bya Kawa 120, kandi yiteguye kubyongera, akongera n’ubuso azihingaho.

Umuyobozi mukuru w’uruganda Huye Mountain Coffee, David Rubanzangabo, avuga ko nyuma yo kubona ko mu misozi ya Huye hari ahagaragara Kawa ishaje, batekereje uburyo bafatanya na NAEB kwereka abaturage uko bayisazura ndetse no kubatoza gukomeza kugira umuco wo kuyihinga no kuyitaho.

Rubanzangabo ati “ Muri aka gace dukoreramo nka Huye Mountain twaje gusanga hari Kawa nyinshi zishaje bityo zikagira umusaruro mukeya, ubu rero twashatse kwereka abaturage uko bagomba gusazura kawa, kugirango mu bihe biri imbere bazasarure kawa nziza kandi nyinshi”.

Rubanzangabo yakomeje avuga ko nk’uruganda bazafasha abaturage badafite ibikoresho byo gukorera kawa no kuyisazura kubibona.

Ati “Abahinzi dusanzwe dukorana umunsi ku wundi, iyo rero duhuriye hamwe tumenya n’ibibazo bafite tugafatanya kubikemura, n’icyo cy’ibikoresho bakitubwiye ubu tugiye kureba uburyo twabafasha kubibona”.

NAEB ivuga ko ifite gahunda yo gutangiza igikorwa cyo gusazura kawa mu turere twose tw’igihugu kugira ngo abahinzi bayo bazabone umusaruro mwiza mubihe biri imbere.

Kugeza ubu uruganda Huye Mountain Coffee rukorana n’abahinzi ba kawa bagera ku 2 500 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Huye.

Abahinzi ba kawa beretswe uko bazisazura
Gahunda yo gusazura ikawa izakomereza no mu tundi turere
Inzobere mu buhinzi bwa kawa zafashije abaturage gusazura
David Rubanzangabo aganira n'abahinzi ba kawa nyuma y'umuganda
Abaturage bari bitabiriye umuganda ku bwinshi
Munyankera, Umukozi wa NAEB aganira n'abahinzi ba kawa

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved