‘Mwiwusenya’ uburyo bwahanzwe n’abatuye Ngoma bwo gusubiranya ingo zigiye gutandukana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Hashize amezi abiri mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Sake hatangijwe gahunda nshya igamije kunga no guhuza imiryango ibana mu makimbirane ndetse n’indi yifuza gatanya yiswe “ Mwiwusenya turahari”.

Iyi gahunda igirwamo uruhare n’abari hagati y’imyaka 55 kuzamuka aho muri buri mudugudu hatoranyijwe abakecuru batatu n’abasaza batatu b’inyangamugayo, bahabwa urutonde rw’ingo zifitanye amakimbirane mu mudugudu bakabegera bakabaganiriza bari kumwe nyuma abasaza bagafata umugabo bakamuganiriza ku ruhande n’abakecuru bagafata umugore bakamuganiriza ku rundi.

Ni ibintu bimaze gutanga umusaruro munini ku buryo n’abaturage babyishimira cyane. Ngo nta muntu ukijya kugisha inama ahandi atabanje kuri izo nararibonye z’umudugudu.

Urukiko rw’Ikirenga ruheruka gutangaza ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69 mu gihe mu 2018 zari zimaze kwikuba inshuro 19 kuko zageze ku 1311.

Ibi bikaba biri mu byo abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Rukoma bashingiyeho batangiza iyi gahunda kuko nabo hari hari imiyrango myinshi ibana mu makimbirane ku buryo haburaga gato ngo batandukane.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyagasozi, Habarurema Jean Marie Vianney, yavuze ko bajya gutangiza iyo gahunda ngo bari bafite ingo enye zirangwamo amakimbirane ku buryo zendaga no gusenyuka ndetse bakagira n’izindi nyinshi zari zibanye nabi.

Ati “ Nkanjye mfite imyaka 31 hari abaturage nyobora banduta bashwanaga bapfa ibintu byo mu muryango najya gukemura ikibazo rimwe na rimwe sinkikemure neza ariko ubu iyo mbonye ikibazo cyo mu muryango nkihereza ba bandi bo muri Mwiwusenya bakabaganiriza kigakemuka.”

Kuva iyi gahunda yatangira nko mu Kagari ka Rukoma hamaze guhuzwa imiryango 15 mu igera kuri 20 byagaragaraga ko yenda gutandukana.

Bamwe muri bo baganiriye na IGIHE bavuze ko akenshi bendaga gutandukana kubera kutabona ababagira inama.

Umuryango wa Ndabakuranye Léopold w’imyaka 62 na Mukasonga Angelique w’imyaka 36 batuye mu Kagari ka Rukoma mu Mudugudu w’i Rebero, bavuga ko bagiranye amakimbirane kugeza ubwo abana bose bava mu ishuri.

Mukasonga ati “ Baraje baratuganiriza umugabo bamwereka amakosa ye nuko arayakosora nanjye banyereka amakosa ndayakosora. Kuva dutangiye gukora ibyo badusabye urukundo rwaragarutse mu rugo rwacu n’abana bose uko ari bane tubasubiza mu ishuri, ubu ibintu bimeze neza.”

Uwimana Déo w’imyaka 69 washakanye na Nyiramahoro Emelence w’imyaka 47 bari baratandukanye umugabo yaragiye gukodesha ahandi bitewe n’ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango.

Bavuga ko bahujwe n’aba basaza n’abakecuru muri gahunda ya Mwiwusenya Turahari, bakaganirizwa umwe kuri umwe nyuma bakabahuza bagasanga utuntu bapfaga tworoheje cyane ahubwo bari barabuze ababagira inama.

Uwimana yagize ati “ Tumaze gushwana nahise njya gukodesha mu wundi mudugudu nshingayo n’akabari ntangira ubuzima bushya, nuko rimwe ba basaza batatu batowe barangenderera bambaza impamvu nataye urugo rwanjye, ndabasobanurira bangira inama mbanza kwanga bukeye baragaruka baraduhuza ubu ibintu bimeze neza.”

Urubyiruko rutarashaka narwo ruratekerezwaho

Mukamusoni Clemence w’imyaka 78 watorewe kujya mu bakecuru batatu n’abasaza batatu bagize Mwirusenya Turahari, yavuze ko bifuza gutangira kwegera urubyiruko rurangwaho imyifatire itari myiza ndetse bakanegera abasore n’inkumi benda kurushinga bakajya babagira inama.

Nyiriminega Cyprien w’imyaka 60 na we w’umujyanama muri Mwiwusenya Turahari, yavuze bazajya babicisha mu masibo bakamenya abagiye kurushinga n’urubyiruko rutitwara neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yabwiye IGIHE ko iyo gahunda yatangiye ari igeragezwa mu Murenge wa Sake ariko ngo nyuma yo kubona umusaruro iri gutanga bagiye kuyandika ubundi bayikwirakwize mu Karere hose.

Ati “ Iyi gahunda turayikurikirana cyane ndetse twanasanze itanga umusaruro. Turateganya kuyandika tukayishakira n’abayigisha mu Karere hose kugira ngo tunasabe abantu bakuru kudufasha mu kubaka imiryango itekanye.”

Akarere ka Ngoma gasanzwe gafite gahunda zihariye z’udushya zirimo igiti cy’ibisubizo, Amasibo, Nkwiture iki Rwanda, Isaha y’imihigo, Indangamanota y’imihigo y’urugo, Urunana mu mihigo n’ibindi.

Aba bari bagiye kujya kwaka gatanya ariko aho begerewe barasubiranye
Mwiwusenya Turahari igizwe n'abakecuru batatu n'abasaza batatu bari hejuru y'imyaka 55 batoranywa muri buri mudugudu
Umuryango wa Ndabakuranye Leopold w’imyaka 62 na Mukasonga Angelique w’imyaka 36 bari mu byishimo nyuma yo guhuzwa muri gahunda ya Mwirusenya turahari
Umuyobozi w'umudugudu wa Nyagasozi, Habarurema Jean Marie Vianney avuga ko basigaranye urugo rumwe muri enye zarangwagamo amakimbirane ku buryo zendaga no gusenyuka
Uwimana wari warataye umugore we yari yaragiye kwikodeshereza arashimira abakecuru n'abasaza bo muri Mwiwusenya Turahari bongeye kumuhuza n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza