Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rujenjetse mu gusigasira ibyagezweho rwazabyicuza

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 Kamena 2019 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yasabye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo kurwana urugamba rwo guteza imbere igihugu no guhorwa rwiteguye kugitabarira aho byaba ngombwa hose.

Ibi yabivuze mu muhango wo gutangiza ibiganiro bihuza abayobozi n’urubyiruko [Inter-generation dialogue] mu rwego rwo kubashyiramo umutima wo gukunda igihugu.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Muhanga ahahuriye abaturutse mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.

Ni ibiganiro byatangijwe na Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016, bikaba bibaye ku nshuro ya kane.

Colonel Emmanuel Rugazora umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohoro igihugu akirangiza amashuri yisumbuye, mu kiganiro yatanze, yavuze ko icyatumye bemera gusiga imiryango yabo bakajya ku rugamba ari urukundo bari bafitiye igihugu cyabo.

Ati “ Byadusabaga imbaraga zo kumva ko ufite urukundo rw’igihugu, byasabaga kumva ko ufite ukwihangana gukomeye, kuko nubwo twari bake, tutari dufite imbaraga zingana n’izabo twari tugiye guhangana nabo, twagombaga kumva ko dufite kwitanga kuko nta kindi waba ukoze.”

Yongeyeho ko uburere ababyeyi babo babahaga bwo gukomeza gutekereza ku Rwanda nubwo bari baravukiye mu buhungiro, bwatumye umutima wo gukunda igihugu cyabo ukomeza kubabamo.

Mutesi Jolly yasabye urubyiruko rwari ruri aho kugira umutima wo gukunda igihugu nk’uwaranze abari mu gisirikare cy’Inkotanyi bafashe iya mbere bagaharika Jenoside yakorewe Abatatutsi mu 1994.

Ati “ Ntitugomba kwigira ntibindeba. Kubaka igihugu nta mbibi bigira, ntibigombera kuba umukobwa cyangwa umuhungu, ntugomba kuba ufite imyaka runaka. Dukwiye kugira ibiganiro biganisha ku kubaka igihugu cyacu.”

Yongeye kubibutsa ko nubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye, buri wese akwiye kwambarira urugamba rwo gusigasira ibyo igihugu cyagezeho nta kujenjeka.

Ati “ Twicaye tukajenjeka twazicuza, ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 tudafashe iya mbere ngo tubisigasire, tubibungabunge mu yindi myaka 25 twaba twamaze kubisenya. Intambara y’amasasu yararangiye usibye niyo byaba ngombwa tugomba kuba tutwiteguye.”

Mu cyumweru gitaha ibiganiro nk’ibi bizabera mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.

Colonel Emmanuel Rugazora yavuze ko icyatumye Inkotanyi zibohora igihugu ari urukundo bari bafitiye u Rwanda
Mutesi Jolly yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yitabiriye ibiganiro
Urubyiruko rwitabiriye Inter-Generation Dialogue rwari rwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza