Mussolini uzahagararira Abafite ubumuga mu Nteko ni muntu ki?

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wa tariki 2 Kanama 2018 nibwo byamenyekanye ko Mussolini Eugène ufite ubumuga bw’ingingo, wahatanaga n’abandi barimo Rusiha Gaston yabakubise inshuro ku mwajwi y’agateganyo angana na 75.6 %.

Mussolini w’imyaka 40 yari ahanganye n’abandi bakandida icyenda barimo na Rusiha Gaston wahoze ari mu mwanya rukumbi ugenerwa uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Mussolini yavuze ko gutsinda abo bari bahanganye byatewe n’uko mu kwiyamamaza yashyize imbere ubuvugizi bushingiye ku bikorwa.

Ati “Gutsinda biterwa n’uko inteko itora iba yabibonye ariko njye [niyamamaza] nimirizaga imbere ubuvugizi bufite ibikorwa. Kuko umuntu avuga ko hari amabwiriza, hari amategeko ariko akanareba ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”

“Iyo ubonye mu mategeko yose cyangwa amabwiriza aturengera ariko ibikorwa biyavukamo ni ibihe? Ubwo nagendaga ntanga ingero nk’amacumbi meza, kwegera abo uyobora mukaganira ukamenya ibibazo bafite ukabijyana kuko ntabwo wajyana ibyawe.”

Mu buzima busanzwe ni muntu ki?

Mussolini Eugène ni umugabo ufite umugore n’abana babiri, atuye mu Murenge wa Kacyiru mu Kagari ka Kibaza, ni nawe Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri ako kagari.

Uyu mugabo yatorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Gasabo mu 2015, byanatumye ahita ajya mu nama njyanama y’akarere muri uwo mwaka ndetse ni na Perezida wa Komite Ngenzuzi y’inama nyanama yako.

Uretse izi nshingano kandi Mussolini akora mu kigo gitanga internet ku mwanya wa Revenue Assurance and Recovery Manager muri BSC, ndetse ni Perezida wInama y’Ubutegetsi y’Ibitaro by’Akarere bya Kacyiru.

Yihuguye cyane mu kuvugira abafite ubumuga

Mussolini avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye akora inama mpuzamahanga ziga ku guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Ati “Ku bijyanye no kuvugira abafite ubumuga, ni ibintu nakunze nareberaga mu itegeko mpuzamahanga rirengera abantu bafite ubumuga, nakozeho inama zitandukanye nibyo byanteye imbaraga.”

Yagiye mu mu Busuwisi, Colombia, Chile, n’ahandi byose agamije kuvugira abafite ubumuga.

Uyu mugabo ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri ULK mu 2014. YIze kandi muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari SFB mu bijyanye n’icungamari.

Amashuri yisumbuye yayize muri Kigali International Academy ayasoza mu 2000, naho icyiciro rusange yacyigiye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahini.

Musolini avuga ko icya mbere azakurikirana ari ukureba uko ibyo abafite ubumuga bagenerwa n’amategeko bishyirwa mu bikorwa, hibandwa ku bana, kuko hari abavuka bafite ubumuga ariko kubera guhishwa bikarangira batavuwe.

Ati “Hari abana bavukana ubumuga bagahishwa ntibagaragare kandi bavuwe bakira. Hanyuma tukibanda ku burezi budaheza, kuko abafite ubumuga kudatera imbere ni uko batagana amashuri bakiri bato cyane cyane abana bakabaye bajya mu mashuri.”

Yongeraho ko azarwana no guhindura umuryango nyarwanda ku buryo umuntu ufite ubumuga adahezwa kuko “iyo sosiyete yatangiye kuguheza nta mahirwe yandi ubona.”

Inzego zishinzwe kwita ku bafite ubumuga zivuga ko ubu mu gihugu hose habarurwa abasaga ibihumbi 450 bafite ubumuga butandukanye.

Buri cyiciro kigira imbogamizi zihariye ariko abenshi bagahurira ku bijyanye n’imyigire ibagora, inkunga zitangwa ntizibagereho n’ibindi.

Mussolini Eugène ni we watorewe guhagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza