Mushikiwabo yitabiriye inama y’abaminisitiri ibanziriza izaberamo amatora y’umuyobozi wa OIF

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda, Louise Mushikiwabo, yitabiriye inama y’umunsi wa kabiri ihuza ba minisitiri iri kubera i Erevan muri Arménie.

Iyi nama irategura iy’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bya OIF, iteganyijwe kuva tariki ya 11-12 Ukwakira 2018.

Ni yo izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uhataniwe na Minisitiri Mushikiwabo Louise n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uwuriho kuva mu 2015.

Ku rukuta rwa Twitter runyuzwaho ibikorwa bya Mushikiwabo byo kwiyamamaza muri OIF, rwanditse ko Minisitiri Mushikiwabo mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2018 yitabiriye Inama y’umunsi wa kabiri ihuza ba minisitiri b’ibihugu biri muri OIF, ibera mu nyubako ya Complexe Karen Dermidjian.

Iyi nama irasuzuma imyanzuro 41 yafatiwe mu iheruka kubera mu Mujyi wa Antananarivo muri Madagascar mu 2016 no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida w’inzibacyuho wa Madagascar, Rivo Rakotovao, aragaragaza uko imyanzuro yashyizwe mu bikorwa, uko igihugu cye cyiteguye amatora, anakomoza kuri politiki n’ubukungu bwacyo.

Ambasaderi wa OIF muri Madagascar, Malik Saar, yavuze ko inama yabereye muri iki gihugu yatanze umusaruro bitewe n’ubwitabire n’imitegurire yayo.

Yavuze ko imyanzuro yayifatiwemo igeze ku kigero cya 98% ishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Mushikiwabo w’imyaka 57 uhabwa amahirwe yo kuyobora OIF, yageze muri Arménie ku 8 Ukwakira 2018.

Yagiye agaragaza ko yifitiye icyizere, ashingiye ku kuba ibihugu 29 bya Afurika no hanze yayo byaragaragaje ko bimushyigikiye.

Mu kwiyamamaza kwe yavuze ko azibanda ku kuzamura Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera OIF icyizere igirirwa n’ibihugu by’ibinyamuryango no gusangizanya ubunararibonye.

Inama ya OIF iri kuba ku nshuro ya 17 ifite insanganyamatsiko igaruka ku ‘‘Kubana mu bufatanye, guha agaciro ikiremwamuntu hatitawe ku bibatandukanya: Isoko y’amahoro n’iterambere rya OIF.’’


Indi nkuru wasoma:
Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Minisitiri Mushikiwabo Louise na bagenzi be berekeza mu nyubako ya Complexe Karen Dermidjian
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo Louise yitabiriye inama ihuza ba minisitiri b'ibihugu byo muri OIF
Minisitiri Mushikiwabo yahuje urugwiro n'abandi bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Mushikiwabo Louise yagiye mu nama ya OIF afite icyizere cyo gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza