Mushikiwabo yatangiye kugenderera ibihugu bya Afurika abishimira ko byamushyigikiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2018 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bibiri Mushikiwabo Louise, atorewe kuyobora ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yatangiye uruzinduko mu bihugu bya Afurika rwo kubishimira uko byamushyigikiye.

Ku ikubitiro, kuri uyu wa Gatatu yageze muri Congo-Brazzaville, aho yagiranye ibiganiro ku kibuga cy’indege cya Maya-Maya na Minisitiri w’umutekano n’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga ba Congo.

Yabwiye itangazamakuru ko azirikana imbaraga za Congo mbere no mu gihe cy’amatora yasize atorewe kuyobora OIF. Yasezeranyije ko muri manda ye izatangira muri Mutarama azita cyane ku karere ka Afurika yo hagati.

Yagize ati “Kuri njyewe aka karere ka Afurika yo hagati, aka karere k’ikibaya cya Congo nzitaho cyane mu mirimo yanjye muri manda zanjye. Muzabibona kenshi”.

Ku bijyanye n’uko u Rwanda ruzahabwa imyanya muri OIF, Mushikiwabo yasubije ko ‘birumvikna mu mirimo nzakora muri manda yanjye igihugu cyanjye ntikizasigara. Igihugu cyanjye gikoresha indimi nyinshi ariko birumvikana ko Igifaransa kizaba ari rwo rurimi rw’ibanze.”

Rfi yanditse ko nyuma yo kuganira n’abanyamakuru, Mushikiwabo yafashe indi ndege yerekez Oyo aho azahurira na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, akahamara iminsi ibiri.

Mu matora yo kuwa 12 Ukwakira 2018, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa mu myaka ine iri imbere.

Umuryango wa OIF Mushikiwabo agiye kuyobora mu myaka ine iri imbere, umaze imyaka 48 ushingiye i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Mushikiwabo abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).

Mu nshingano ze harimo guteza imbere Igifaransa, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ibiganiro bishingiye ku muco, uburezi, umuco w’ubucuti n’ibindi. Ni we ugena uko amafaranga agabanywa akagaragaza nuko azakoreshwamo.

Mushikiwabo yavuze ko mu mirimo ye azibanda no kuri Afurika yo hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza