Mushikiwabo yashimangiye ko nta kizahagarika amavugurura muri AU

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 11:21
Yasuwe :
3 2

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nubwo hari ibihugu bitari kumva kimwe n’ibindi amavugurura akenewe muri AU, nta kizatuma adashyirwa mu bikorwa nk’uko yemejwe.

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye Addis Ababa muri Mutarama 2018, Afurika y’Epfo yagaragaje ko mu mavugurura hari ingingo bitagishijweho inama, igaragaza impungenge no kugenda gake mu kuyashyira mu bikorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko mu Nama ya AU, abakuru b’ibihugu baganiriye byimbitse harimo n’inama bagiriye mu muhezo, hasobanurwa neza ibitarumvikanaga kimwe muri aya mavugurura.

Yagize ati “Inama yabereye Addis Ababa yasize ibihugu byinshi byiteguye kubikurikiza. Gusa twakumva ko impinduka atari ikintu kiba mu munsi umwe, mu muryango w’ibihugu 54 ntabwo ibintu byakumvikanira rimwe. Icy’ingenzi ni uko ibihugu bibyumva.”

Yavuze ko ikindi ari uko aya mavugurura yasabwe n’abakuru b’ibihugu bagaragaje ko Afurika ikeneye cyane ukwigenga, hagakorwa amavugurura ibyo Afurika ikeneye bikaza imbere, hakarebwa ubufatanye n’ibindi bihugu n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Mu nama izaba muri Nyakanga i Nouakchott muri Mauritania, twizeye ko tuzabona ibihugu byinshi biri gushyira mu bikorwa uyu musoro wa 0.2% ujya muri AU. Aya mavugurura ntasubira inyuma, twumvise ko hari ibihugu bitari kwihuta ariko bizakomeza.”

Mushikiwabo yavuze ko hari ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’ibindi byo mu y’Amajyaruguru bisanganywe amasezerano n’ibindi bihugu, byagiye bigaragaza ko bigikeneye kunoza neza gahunda zabyo mu bijyanye n’ubucuruzi.

Louise Mushikiwabo yavuze ko nubwo hari ibihugu bitari kumva kimwe n’ibindi amavugurura akenewe muri AU, nta kizatuma adashyirwa mu bikorwa nk’uko yemejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza